× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

VIDEO: Umuramyi Jado Sinza yakoreye umunsi abageni, ibyari ibirori bihinduka igitaramo

Category: Artists  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

VIDEO: Umuramyi Jado Sinza yakoreye umunsi abageni, ibyari ibirori bihinduka igitaramo

Jado Sinza umwe mu bahanzi bazwiho kugira umutima mwiza, kugira urugwiro ndetse no gutera urwenya, yakoreye agashya abageni b’i Karongi arabatungura, agenda abaririmbira umujyenda birabarenga.

Nyuma yo kureba aka Video gatoya yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Paradise.rw yamubajije kuri iyi Video yakomeje gukwirakwira aho agaragara arimo kuririmbira abageni.

Jado Sinza yagize ati "Twari twibereye muri gahunda zisanzwe z’umurimo w’Imana, duhura n’abageni, twifatanya nabo, tugenda tubaririmbira".

Yakomeje ati "Twari turi muri shooting y’umwe mu bahanzi b’inshuti yanjye, duhurira nabo hariya, duhitamo kwifatanya nabo tugenda tubaririmbira".

Muri iyi Video, hagaragara abageni bagenda n’amaguru, hakumvikana uwari kumwe na Jado amubwira ati, "Jado,dore ubukwe bwabaye! Aha niho Jado Sinza yahise ahindukira azamura ikorasi ivuga ngo "Dore ubukwe, dore ubukwe, Doreu bukwe, Dore ubukwe bw’abasenga Dore ubukwe. Aha Abageni bahise buzura ibyishimo bitendera ku maso yabo nk’isoni z’abakobwa ba cyera.

Twabajije Jado uko nyuma yo kubaririmbira bakiriye igikorwa, yagize ati: "Byarabanejeje cyane"

Ibyo uyu musore yakoze ni igikorwa cy’indashyikirwa, ni ukuremera ibyishimo abageni. Akenshi iyo umuntu arimo gutegura ubukwe arabusengera, ku bemera ko Imana ivuga bo barabyumva kundusha.

Hari igihe Imana ikubwira iti "Mwana wanjye nzabana nawe mu bukwe, nzagukorera ubukwe bw’igitangaza, buzatahwa n’abakomeye,..akenshi waba usanzwe wibitseho impano yo kugira intekerezo nshidikanyamana nka Sarah wo muri Bibilia ukibaza inzira bizanyuramo ukagira ngo bavangiwe, waba uvuka mu muryango woroheje uti Ese bizanyura he!! Birashoboka ko bariya bageni nabo batari bazi ko Jado Sinza azabatahira ubukwe.

Korali yitwa Horeb ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza ya CBE (Gikondo Campus, yahoze yitwa SFB), niyo yaririmbye iti "Hari igihe ubona bigucikiyeho, ukagirango Imana yarakwibagiwe, cyangwa se ukagira ngo yibagiwe ibibazo byawe...Nyamara Imana isohoza amasezerano inyujije mu mfuruka yari ifunze!!! Ibindi mubibaze Horeb ntimubimbaze!!!"

Uyu muramyi Jean de Dieu Sinzabyibagirwa uzwi Ku izina rya Jado Sinza usigaye ukina na filime, ni umwe mu baramyi bamaze gushora imizi mu mitima y’abakunda kuramya no guhimbaza Imana bo muri uru Rwanda ruyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, ndetse no hanze yarwo, hagendewe ku butumwa atanga bukomeza inkike bukanasana izajegajegaga.

Uyu muramyi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zisize amavuta nka ’Nabaho’, (iyi yo wagira ngo ni logo ye) ’Ongera wivuge’, ’Goligota’, ’Ndategereje’

Yakomeje gutangariza Paradise.rw ati: "Abakunzi banjye mbahishiye agaseke k’indirimbo nyinshi kandi nziza nzabagezaho guhera mu kwezi kwa 4. Ikindi ndabategurira igitaramo cyo kumurika indirimbo zanjye kizaba mu kwezi kwa 12.

Uyu muhanzi kandi aherutse gukorana indirimbo nziza cyane na Korali Abagenzi yo mu Itorero ADEPR Paroisse ya Nyamata Itorero rya Maranyundo, ishimangira ubuntu Imana yagiriye abari mu Isi ubwo yatangaga umwana wayo Yesu ngo abe umucunguzi w’Abantu.

RYOHERWA N’IYI NDIRIMBO YA JADO SINZA FT NEEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.