Inuma y’i Rwanda yabwiye iy’i Burundi ngo "Ha uguha"! Nyuma y’uko Imana imuhaye agakiza, yahisemo kuyiha umutima we ngo ituremo iteka, nk’uko umuririmbyi yaririmbye ati "Ndetse ubwenge n’umutima bikorere umwami Yesu". Uwo ni Gisele Nishimwe.
Kuri ubu abakunzi ba Gospel bakomeje kumwenyura no kunyeganyeza intebe bitewe Impano nyampano Imana y’i Rwanda yahaye u Burundi, u Rwanda ndetse n’Isi yose.
Uwo ni umukobwa witwa Gisele Nishimwe wamuritse indirimbo nziza "Narababariwe" ikubiyemo ishimwe mvamutima nyuma yo kubabarirwa ibyaha n’ibicumuro ku bw’amaraso ya Yesu Kristo wabaye inshungu y’ibyaha byabari mu isi.
Muri iyi ndirimbo agira ati: "Narababariwe, Yesu yarambambiwe, Mbega urukundo ruhebuje rutagira umupaka!"
Gisele Nishimwe yavuze ko ubutumwa buri mu ndirimbo ye ya mbere yise "Narababariwe" butomora urukundo Kristo Yesu adukunda ikiremwa muntu atarobanuye ku butoni. Yavuze ko urwo rukundo ari rwo rwatumye yitanga kugira ngo dukire".
Iyi ndirimbo ifite ireme mu myandikire ikaba yarashyizweho ukuboko na kabuhariwe Danny Mutabazi uzwiho kugira ukuboko kwa zahabu mu myandikire dore ko ari we kuri ubu wanditse indirimbo 4 z’abaramyi Vestine na Dorcas zigaragiwe na "Umutaka" wigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko ababa mu Rwanda, mu Burundi n’aba Diaspora. Ni we kandi wandika indirimbo z’umuramyi Divine Nyinawumuntu ubarizwa muri Trinity For Support.
Gisele Nishimwe ni umuhanzikazi ufatwa nk’uwavukanye isaro dore ko nyuma yo kumurika iyi ndirimbo, benshi bagiye kuri YouTube ahatangirwa ibitekerezo bamuhundagazaho imigisha banamwaturaho kugera kure mu iterambere aho bahurizaga ku kuba afite impano y’akataraboneka.
Uyu muramyi ni umwe mu bantu bakurikirana umuziki wa Gospel mu Rwanda akaba ahamya ko mu Rwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umaze kugera ku ntera ihambaye. Yavuze ko akunda cyane Sarah Sanyu wamamaye muri Ambassadors of Christ choir.
Giselle Nishimwe asengera mu Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba yaratangiye kuririmba kuva akiri umwana mu ishuli ryo ku Cyumweru. Yagize ati: "Naririmbye muri korali y’abana, nkura mbikunda cyane, nza guhura n’ibirushya byinshi kuko nta bushobozi nari mfite bwo gukora indirimbo. Ubu ndashima Imana yaciye inzira, nshize hanze indirimbo navuga ko ari iya mbere".
Ubwo yavugaga ku kazoza ke muri Muzika, yagize ati: "Mu Burundi no mu Rwanda bitege ibikorwa byiza biyobowe na Mwuka Wera biciye mu kuririmba indirimbo zikora ku mitima ya benshi ziherekejwe na Mwuka Wera".
Abajijwe aho yamenyaniye na Danny Mutabazi, yavuze ko Danny Mutabazi wamwandikiye iyi ndirimbo nziza yamwinjije mu kibuga, yamumenyeye mu ndirimbo yandikiye Vestine na Dorcas. Yavuze ko Danny Mutabazi ari umuntu ufite impano ikomeye cyane akaba n’umunyamurava.
Gisele Nishimwe yinjiranye mu muziki indirimbo yanditswe na Danny Mutabazi
Danny Mutabazi niwe wanditse indirimbo ya Gisele Nishimwe w’i Burundi
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NARABABARIWE" YA GISELE NISHIMWE