Umupasiteri witwa Yousef Nadarkhan uherutse gufungurwa mu minsi ishize, aho yari yafunzw azira kubangamira inzeg z’umutano, yongeye nanone gutabwa muri yombi azira guca amazi inzego z’umutekano. Yafatanywe n’undi mupasiteri umwe.
Ibirego Pasiteri Yousef Nadarkhan ashinjwa hamwe na Pasiteri Mattias (Abdulreza Ali) Haghnejad byagiye ahagaragara nyuma yuko hari abantu bahatiwe gutanga ubuhamya ko uyu mupasiteri yavuze nabi inzego z’umutekano, CSW ivuga ko bishoboka ko baba barahatiwe gutanga ubu buhamya na polisi.
Nk’uko Prezida wa Christian Solidarity Worldwide yabitangaje mu nkuru bahaye inyito igira iti; “Ibi twabyita akarengane k’igihe kirekire". Nk’uko bigaragara, ababashinja bahatiwe kubikora, si uko ari ko babyemera mu by’ukuri, ibi ntibyagakwiye kuko aba ba Pasiteri barenganijwe igihe kirekire".