× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunya Tanzania Rehema Simfukwe yatangariye ubuhanga bwa Hope Promise bahuriye mu gitaramo muri USA

Category: Artists  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Umunya Tanzania Rehema Simfukwe yatangariye ubuhanga bwa Hope Promise bahuriye mu gitaramo muri USA

Umuramyi w’umunyarwandakazi ariko utuye muri Amerika, Hope Promise wamenyekanye mu ndirimbo "Wastahili Bwana", akomeje kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma yo gusoza umwaka wa 2023 agaragaje igisobanuro cy’urugendo rwe muri Muzika.

Ushobora kuba umuzi cyangwa utamuzi ariko icyo kumenya ni uko u Rwanda rufite impano idasanzwe muri Gospel ikomeje guhesha izina ry’uwiteka mu Mahanga.

Ku mugoroba wo ku Bunani igihe benshi baba bari mu gitaramo gisoza umwaka, uyu muramyi yari yatumiwe muri Kansas City mu itorero ryitwa "Kanisa Laa Mlima Sinai" kubafasha gusoza umwaka wa 2023 neza no kwinjira mu mwaka wa 2024 mu mbaraga z’umwuka wera.

Iri ni rimwe mu matorero akomeye muri kiriya gihugu rikaba risengeramo abantu batandukanye bakomoka mu bihugu bikoresha igiswahiri ndetse n’abanyarwanda.

Iri torero ryatumiye abaramyi bakomeye cyane barimo rurangiranwa "Rehema Simfukwe" Umunya Tanzaniyakazi ufite ibigwi biremereye mu gihugu cya Tanzania akaba umwe mu bafite indirimbo zikunzwe cyane akaba ari mu bakurikirwa cyane kuri shene ya YouTube.

Iri torero riyoborwa na Pastor Jacques Alimas Kabwe ryari ryatumiye Sifa Muhando indi mpano. Aganira na Paradise.rw, Promise Hope yatangaje ko yishimiye gutaramana n’umuramyi Rehema Simfukwe ufatwa nk’ikitegerezo mu gihugu cya Tanzania ndetse muri Afurika y’iburasirazuba.

Hope Promise wagiriwe ubuntu bwo kuririmba mu ndimi zirimo Igiswahili, Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza, yagaragaye muri Video aririmba indirimbo ye iri mu Giswahili, ariyo "Wastahili Bwana" ndetse yumvikanaga asengera abarwayi abasubizamo ibyiringiro.

Mu ikanzu nziza y’Umukara, umushumi n’urugoli rutukura, Hope Promise wafashwaga n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa muri Maunt Sinai Church naryo ryari ryambaye imyambaro y’umukara bashimishije abitabiriye iki gitaramo bakaba banatangariye ubuhanga bw’uyu muramyi.

Byari ibihe bidasanzwe ku bakristo babarizwa muri ririya torero ku bw’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana. Promise Hope yatangaje ko ari umugisha gutaramana na Rehema Simfukwe wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ndio" Imaze kurebwa n’abasaga miLiyoni 13 mu mwaka imaze isohotse.

Yavuze ko kuba yataramanye n’umuramyi ufatwa nk’indorerwamo muri Tanzania byamushimishije cyane ndetse bimwongerera icyizere cyo gukomeza gukorera Imana binyuze mu ndirimbo.

Yavuze kandi ko Rehema nawe yashimishijwe no kubona uyu mukobwa uririmba neza ururimi rw’igiswahili dore ko bagaragaje urugwiro ruhambaye mu mafoto yashyizwe ahagaragara bari kumwe.

Twamubajije niba mu byo baganiriye harimo kumutumira muri Tanzania kuvuga ubutumwa no kuba bakorana indirimbo, yatangaje ko bimwe bikiri ibanga.

Rehema Simfukwe ni izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri Afurika y’I burasirazuba. Uyu muramyi yavukiye i Dar-es-Salam muri Tanzania, avukira mu muryango w’abanyamuziki.

Ibi byatumye atangira umuziki ku myaka mikeya binaba intandaro zo kugira ubushobozi bwo kwiyumva mu njyana zitandukanye. Gusa ariko by’umwihariko ashimirwa ku kuba yarashyize umuziki wa Tanzaniya ku rwego rwo hejuru kandi yimakaza umuziki ushingiye ku njyana gakondo yo muri kiriya gihugu.

Afatwa nk’umwanditsi w’indirimbo ukomeye, afite imiririmbire yihariye bitewe n’uburyo aririmbamo nk’urimo kuvuga inkuru. Ni umwe mu bahanzi bafite ijwi riremereye kandi akaba azwiho kugira ubuhanga buhanitse mu kuririmbira mu manota.

Indirimbo ze nyinshi zirarebwa bikomeye. Uretse gukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 201k kuri YouTube, indirimbo ze zikunzwe bikomeye aho ku ruhembe rw’imbere hari indirimbo "Ndio" yarebwe n’abarenga 13 millions igakurikirwa na "Chanzo" yarebwe n’abarenga 11 millions mu gihe "Neema Yako" imaze kurebwa n’abarenga 3.1 millions.

Uyu muhanzi uzwiho kugira umwihariko mu miririmbire no guhanga udushya. Akunzwe bikomeye bitewe n’uburyo ashyigikira abandi baririmbyi.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo yamuritse Album ya 1 yise "Nipe Uvumilivu" iyi Album ikaba ahanini igizwe n’indirimbo z’igishahili, ikaba yiganjemo injyana ya Afrobeat ndetse n’ubutumwa bukora ku marangamutima. Yagize uruhare mu kumenyekanisha izina rye no guhesha uwiteka icyubahiro.

Nyuma yaje gusohora Alubumu yitwa "Nakupenda" ndetse aza kongeraho iyitwa "Nyumbani". Izina ry’uyu muhanzi rikaba ryanditse mu bitabo bya Tanzania Music Awards"akaba yaragiye atoranywa inshuro nyinshi bitewe n’ubuhanga mu kuririmba live ndetse no gushyigikira iterambere rya Muzika muri Tanzania.

Mu buzima busanzwe, uyu muramyi arangwa no kugira ishyaka mu bikorwa bya Muzika. Umwaka wa 2023, Rehema ni umwe mu bari bahatanye mu byiciro bibiri bya Sauti Awards bitangirwa muri America.

Ibihembo bya Sauti Awards i bimwe mu bihembo bizwi cyane ku isi hose mu bihembo bya muzika ya Gospel bitangwa buri mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abaririmbyi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri Gospel ya Afurika. Yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi.

Mu bihembo byatanzwe mu mwaka wa 2023 mu birori byabereye muri Leta ya Georgia, uyu muramyi Rehema Simfukwe yari mu bahataniye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka aho yari ahatanye na Rose Muhando, Dr Sara.K, Bella Kombo, Evelyne Wanjiru na Celestine Donkor. Iki gihembo cyegukanywe na Gabie Ntaate.

Kuba Hope Promise yaratumiwe mu gitaramo gikomeye kuriya agatumirwa n’itorero rikomeye agahabwa agaciro n’uyu muririmbyi wo muri Tanzania, biragaragaza ko uyu mwana ari zahabu u Rwanda rutunze mu Mahanga.

Uyu mukobwa akwiriye gushyigikirwa by’umwihariko n’abanyarwanda batuye muri America ndetse n’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nyuma yo gusohora "Wastahili Bwana", aherutse gusohora indi ndirimbo nziza ikoze mu kinyarwanda yise "Amahoro". Ni indirimbo yanditse neza ikaba iririmbanye ubuhanga.

Kuba wareba iyi ndirimbo ukanayisangiza abandi ni umugisha ukomeye kuri we ndetse no kuri wowe.

Hope Promise akomeje gutungurana mu muziki no kwerekwa urukundo

Byari ibihe byiza hagati ya Hope Promise na Rehema Simfukwe

Rehema Simfukwe ati: ’Uyu mwana mureba nativumbura azadufatana umugabane nka Mbonyi"

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA HOPE PROMISE

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA REHEMA SIMFUKWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.