Mu buzima kuva tugeze kuri iy’Isi, twahuye n’abantu benshi batandukanye, bamwe muri bo bahindutse abo twita inshuti! Tubaha umwanya mu mutima wacu no mu buzima bwacu bwa buri munsi, tukabatekerereza buri kimwe cyose tutazigamye.
Inshuti nziza ikwerekeza mu cyerekezo kizima kandi ikagusaba gushyira Imana imbere y’ibindi byose ku buzima bwawe.
Mu nyandiko y’umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Irené Merci MANZI, tugiye kurebera hamwe inshuti dufite mu buzima bwacu izo ari zo, ingano yazo, iz’ukuri ndetse turebere hamwe nimba abo twita inshuti babikwiriye.
Mu buzima abantu bagira inshuti eshatu zirimo Iz’Ejo hashize, Inshuti za None ndetse n’Inshuti z’Ejo Hazaza.
Ishuti z’ejo hashize (Friends of Past)….
Aba bitwa ko bagukunda ariko baguhoza mu byashize, iyo muri kumwe bakwibutsa intege nke zawe, niyo mutari kumwe bakuganiraho nyamara mwahura mugaseka, mwatandukana bakakuvuga.
Iyo ubagishije inama baguca intege bakubwira ko bitazakunda, bakakwibutsa ko wowe udashoboye bashingiye ku mateka yawe y’ahashize.
Aba bantu bakwereka ko wigeze kunanirwa, bahora bibuka ibyaha wakoze kera, aba bantu bahora bakubona mu bihe byashize.
Inshuti za None ( Friends of Present )…..
Aba bo ni babi cyane, bitwa ko bagukunda nyamara bagukundira uko umeze uyu munsi. Iyo ufite amafaranga bagendana nawe, iyo uguwe neza baragusura, iyo ufite ibyo ubaha, baba hafi yawe.
Bagukundira ibyo ufite n’uko uri, kuko baba bashaka kugukoresha igihe cyose bakwegereye iyo bakubonamo inyungu zabo, bagufata nk’igikoresho cyabo.
Iyo hari icyo bagushakaho barakwegera cyane, nyamara iyo uri mu ngorane bose bakuvaho bakaguhunga.
Iyo uhuye n’ikibazo muri kumwe, iyo uhindukiye nta n’umwe ubona, ni abantu bafite byinshi bibaranga, iyo ushishoje ntutinda kubavumbura.
Inshuti z’ejo hazaza (Friends of Future )…..
Aba ni abantu batekereza uwo uzaba we ejo hazaza, iyo uri mu ntege nke bagufasha kuzivamo, bakora ibishoboka byose kugira ngo amateka yawe ataguca intege, bakugira inama zikubaka, ntibagukundishwa n’ibyo ufite.
Izi nshuti, n’iyo ntacyo ufite baragusanga, banezezwa no kubana nawe mu bihe byose bigukomereye cyangwa mu bihe byiza.
Iyo waguye mu cyaha cyangwa wagize intege nke, ntibakuvuga cyangwa ngo bakujugunye ahubwo barakuvuganira bakakuba hafi, bakakwereka uburyo bwo kwihana no gusohoka mu kibazo neza.
Ni abantu batanga ibyabo ku bwawe, umwanya wabo, nabo ubwabo bakitanga kugira ngo ugire aho ugera. Ev. Merci Manzi aragira ati “Kimwe navuga aba bantu ni bake mu buzima bwacu abenshi bari muri (Friends of Past and Friends of Present)”.
Akomeza agira ati ”Ni yo mpamvu imitima yacu yuzuye ibikomere kandi twirirwa tuvuga ngo abantu ni babi, muri make tuvuma abantu bose, ariko impamvu ni uko tutamenya kurobanura abo turi kumwe ngo buri wese tumushyire mu mwanya we, kandi tumufate uko ari ntidutungurwe n’ibyo badukorera.”
Muri Bibiliya mu Imigani 18:24 havuga ko “Inshuti nyinshi zisenya urugo, ariko haba inshuti iramba ku muntu, imurutira umuvandimwe.”
Urugero “Yozefu yahuye na Farawo amateka arahinduka, Eliya yahuye n’umupfakazi ku irembo aramutunga, Dawidi yahuye na Yonatani amukiza urupfu, Isaka yahuye na Rebeka barubaka.”
Icyo umuntu ahisemo ni cyo asa na cyo, uwanyuzwe n’ubu butumwa wese, asabe Imana imuhuze n’abantu bakwiriye, Inshuti z’ejo hazaza.
Abifuza gufatanya na Irené Merci MANZI mu Ijambo ry’Imana bamwandikira kuri WhatsApp: +250788889400
Umuvugabutumwa Irene Mercy arasaba abantu guhitamo inshuti z’icyerekezo kizima ku buzima bwabo
Ev. Irene Mercy aragusaba guhitamo inshuti z’ejo hazaza
Src: Umuseke.rw