× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugore yemeye icyaha cyo kwiba Miliyoni 30 Frw mu rusengero

Category: Business  »  May 2023 »  KEFA Jacques

Umugore yemeye icyaha cyo kwiba Miliyoni 30 Frw mu rusengero

Umugore wibye amadorari 30,000 (ararenga Miliyoni 30 Frw) mu rusengero rwa Wisconsin, yemeye icyaha cy’ubujura kandi azamara iminsi ine mu nzu ngororamuco ndetse yishyure ihazabu izahabwa itorero yibye.

Kuri uyu wa Gatatu, Fox 6 News Milwaukee yatangaje ko Mary Moton, ufite imyaka 62 utuye i Milwaukee akaba yarahoze ari umukozi mu Itorero ry’Abamisiyonari w’Ababatisita rya Shiloh, yemeye icyaha ashinjwa cy’ubujura.

Mu gihe Moton ashinjwa nanone icyaha cy’inyandiko mpimbano, Abayobozi bavuga ko yanyereje itorero amafaranga arenga 30.000 by’amadorari, uyashyize mu manyarwanda ararenga Miliyoni 30 Frw.

Moton yakatiwe iminsi ine mu kigo ngororamuco, wongeyeho iminsi ine kuyo yari amaze. Byongeye kandi, yategetswe gutanga ihazabu y’amadorari 1000 n’amadolari 11.735 yo gusubiza Itorero ry’Abamisiyonari b’Ababatisita, Shiloh.

Nk’uko Fox 6 ibivuga, Moton yari amaze imyaka 11 ari kumwe n’iryo torero kandi yari umunyamabanga w’imari igihe kinini, guhera muri Mata 2022, yatangiye kwiyandikisha kuri sheki kuri konti ya banki y’iryo torero.

Muri Kanama gushize, nyuma yuko banki imenyesheje itorero ko sheki zabo zimwe na zimwe zagiye, abayobozi bazanywe no gukora iperereza maze bahita bavumbura ibikorwa bya Moton.
Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, Moton yemeye ko yibye amafaranga ariko anavuga ko amafaranga yagiye, kuko yatakaje amafaranga igihe yayashoraga muri Bitcoin.

Muri rusange, nk’uko abayobozi babivuga, Moton yiyandikishije sheki 12 mpimbano kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga umwaka ushize. Raporo yashyizwe ahagaragara na Fox 6 igihe yafatwaga umwaka ushize, yavuze ko ubwishyu bwatangiriye ku giciro cyo hasi ya $ 700 kugeza ku $ 7,000.

Moton ntabwo ari urugero rwonyine rw’umukozi wizewe agakoresha nabi umutungo w’itorero ku bw’inyungu ze bwite. Mu kwezi gushize, umubitsi w’itorero muri Minnesota yahamijwe icyaha cyo kwiba amadorari arenga 183.000 mu itorero rya Minnesota ayashora muri rusimbi.

Patricia Ann Radich wo muri Rochester yategetswe kwishyura amadorari 251.167.47 yo gusubiza Itorero rya Trinity Lutheran. Yakatiwe igihano cy’iminsi 89 muri gereza ya Olmsted County y’abakuze n’imyaka itanu ya supervision probation.

Muri Gashyantare, Marie Carson, umukozi umaze igihe kinini muri Kiliziya Gatolika ya Mutagatifu Matayo i Indianapolis, muri Leta ya Indiana, azamara imyaka ibiri afunzwe azira kwiba amafaranga arenga igice cya miliyoni y’amadolari kuri konti y’ubucuruzi y’iryo torero ndetse n’ishuri rya gatolika aho yayashoraga murusimbi.

Yakatiwe kandi imyaka ibiri yo gufungurwa akurikiranwa kandi agomba kwishyura amafaranga yibye yose.

"Itorero rishingiye ku cyizere ariko nanone bagomba kumenya ko ababakorera ari abantu kandi ko bashobora gushukwa n’amarangamutima yabo." Byavuzwe na Lifeway Executive Director Scott McConnell ubwo iri genzura ryakorwaga arongera ati "Niyo mpamvu kwita ku mutungo w’itorero ari inshingano yabarirebera."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.