× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko mu Rwanda bahanaga umunyabyaha gereza zitarashyirwaho

Category: History  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uko mu Rwanda bahanaga umunyabyaha gereza zitarashyirwaho

Hari uburyo bwinshi bwakoreshwaga mu guhana abanyabyaha gereza zitaraza mu Rwanda. Zigishyirwaho, umusaza witwaga Nturo ya Nyirimigabo ni we wayibanjemo.

Nubwo abakora ibyaha baba bagomeye Imana, abayobozi bo mu nzego za Leta, dore ko bashyizweho n’Imana (Abaroma 13:1), batanga ibihano ku bakoze ibyaha kugira ngo bage mu murongo ukwiriye, bityo abantu barusheho kubana mu mahoro ndetse n’iterambere rikarushaho kwiyongera. Uburyo bukoreshwa mu guhana uwakoze icyaha ni ukumushyira muri gereza. Ese mu Rwanda zitarashyirwaho, abakoze ibyaha bahanwaga bate?

Mbere y’ubukoroni, mu Rwanda hari amategeko yagengaga abaturage, uwakoze nabi akabihanirwa, bakurikije amabwiriza yari ahari. Icyo gihe, umushinjacyaha yabaga ari uwakorewe icyaha ndetse n’uwabonye icyaha gikorwa.

Uwatangaga ikirego, na we yabaga agomba kugishyikiriza inteko y’umuryango y’uwakoze icyaha, hanyuma bose bagafatanya gucoca ibyo bibazo. Muri iyo nteko, uwabaga afite icyo kuvuga yahabwaga rugari, akavuga uko yumva ibintu, ku bigendanye no kubabarira cyangwa guhana uwahamwe n’icyaha, ndetse n’igihano yahabwa.

Uwahamwaga n’icyaha yahabwaga ibihano bitandukanye birimo nko kuriha ibyo yangije, kuririmbwa mu bitaramo bamunnyega, gucibwa n’umwami akajya ishyanga, cyangwa kwicwa iyo yabaga yagambaniye Igihugu cyangwa yishe umuntu.

Kera bizeraga ko ubugwari bushobora kugukurikirana kandi bukagira ingaruka ku muryango wose. Kukuririmba mu gitaramo byagusigaga icyasha, ukagaragara nk’ikigwari mu bandi, ku buryo byaguteraga ipfunwe mu gihe kirekire.

Ubwo abakoroni bageraga mu Rwanda, babangamiwe n’uko Abanyarwanda bakemuraga ibibazo byabo, maze mu wa 1917 batangira gucengeza amatwara yabo agizwe no gushyiraho inkiko zicira imanza rubanda. Byatumye inzego z’ubutabera zamburwa agaciro, hayobokwa uburyo bushya.

Gereza ya Kigali yubatswe bavuga ko ari uburyo bushya bwo guhana buvuye i Burayi, bukaba bushyizwe no mu Rwanda, ariko byari mu rwego rwo kwikiza abashoboraga kubangamira abazungu bose.

Umusaza witwaga Nturo ya Nyirimigabo, akaba umutware wo mu Kabagari ka Ruhango, ku ngoma ya Yuhi wa 5 Musinga, ni we wa mbere wayishyizwemo, aba Umunyarwanda wa mbere wafungiwe muri gereza. Yafunzwe azira kwanga kwemera ibarura ry’amoko no gutangwa kw’indangamuntu zitwaga ibuku zabaga zirimo ubwoko bwa buri muntu.

Yabyamaganye kuko byasaga no guca ibice mu Banyarwanda. Yafunzwe mu rwego rwo kumutinyisha kugira ngo ashyigikire abandi. Kuva ubwo, Abanyarwanda bakoze ibyaha batangiye gufungirwa mu magereza kugeza n’ubu.

Imana na yo ishobora guha umuntu igihano nubwo yo idakoresha gereza. Ishobora kwifashisha abakuru b’idini cyangwa itorero ubarizwamo, bakaguhana mu buryo bukugarura ku murongo. Iyo ufunzwe na Leta uzira ibyaha wakoze, Imana irishima iyo ibonye uhindutse ukareka inzira mbi.
Mu gukora iyi nkuru twifashishije "Intego Tv"

Nturo ya Nyirimigabo ni we wafunzwe bwa mbere, afungirwa muri Gereza ya Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.