× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbere y’uko Murindahabi Irene ajya muri Kanada yasize habitswe indirimbo nshya 10 za Vestine na Dorcas

Category: Artists  »  April 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Mbere y'uko Murindahabi Irene ajya muri Kanada yasize habitswe indirimbo nshya 10 za Vestine na Dorcas

Nyuma y’uko Umunyamakuru Murindahabi Irene ureberera inyungu z’ubuhanzi bw’itsinda rya Vestine na Dorcas yimukiye muri Kanada, abantu benshi bahise batangira kwibaza ku hazaza habo, ariko Paradise yabashije gukusanya amakuru abamara impungenge, dore ko bivugwa ko hari indirimbo yasize bakoze.

Ubusanzwe, Murindahabi Irene ni we wazamuye ndetse anamenyekanisha impano ya Vestine na Dorcas, ashoramo amafaranga, abakorera indirimbo mu buryo bwose bwaba ubw’amajwi n’amashusho, kuzamamaza no gukora ibitaramo bitandukanye, ibyatumye bigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.

Kuri ubu aba bakobwa bafatwa nk’itsinda ry’abahanzikazi rifite ibigwi bitanyeganyezwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ikaba ari na yo mpamvu abakunzi babo babaye nk’abahangayikishwa n’uko Murindahabi Irene abasize akajya muri Kanada kandi ari we wabafashaga mu by’ubuhanzi.

DC Clement ukora kuri Radiyo Isibo yagize ati: “Vestine na Dorcas bamaze gufata amajwi y’indirimbo zigeze mu icumi, esheshatu zifite amashusho. N’ubusanzwe Vestine na Dorcas ntibasohora indirimbo buri kwezi, buri kwezi, bagira igihe. Bishatse kuvuga ko Irene ashobora kumara umwaka muri Kanada, ibikorwa bye ntibihagarare.”

Ukurikije uko aba bahanzi bakoze mu mwaka wa 2023, wasanga izi ndirimbo icumi bafite zikoze neza harimo esheshatu zifite amashusho ari nyinshi cyane, ko zishobora no gusohoka mu myaka itatu cyangwa irenga kandi abakunzi babo nta rungu bafite. Muri uwo mwaka basohoye indirimbo 2, ni ukuvuga Umutaka yasohotse ku wa 17 Mata, n’iyitwa Kumusaraba yasohotse ku wa 16 Kanama.

Ugenekereje, bashyira indirimbo hanze hagati y’amezi ane n’atanu, bivuze ko mu mwaka hashobora gusohoka indirimbo 2 cyangwa 3. Ibi na we wabyirebera ku muyoboro wa MIE Music aho banyuza ibihangano byabo. Indirimbo yari iheruka mu mwaka wa 2022 ni Isaha yasohotse mu Kuboza, Umutaka isohoka nyuma y’amezi ane, Kumusaraba biba uko n’Iriba biba uko.

Indirimbo icumi zisohotse ari eshateshatu buri mwaka, imyaka itatu yashira abakunzi babo bishimiye ibihangano, nta rungu cyangwa kurambirwa na gato.

Nk’uko Clement yakomeje abisobanura, Murindahabi Irene asanze umugore we muri Kanada ngo bakore imishinga ijyanye n’ubukwe, nibiba ngombwa atureyo. Umugore we avuka mu Burundi, bikaba bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu gitaramo Vestine na Dorcas bahakoreye mu mpera za 2023.

Murindahabi Irene muri Kanada

Murindahabi Irene ari kumwe na Vestine na Dorcas abereye Manager mu muziki

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.