× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda- Luweero: Byari ibihe bidasanzwe ku munsi wa nyuma w’igiterane Miracle Gospel Celebration

Category: Crusades  »  25 March »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uganda- Luweero: Byari ibihe bidasanzwe ku munsi wa nyuma w'igiterane Miracle Gospel Celebration

Umunsi wa nyuma w’ivugabutumwa rya Miracle Gospel Celebration wabereye i Luweero, Uganda, ku wa 23 Werurwe 2025, wari udasanzwe.

Wateguwe n’Umuvugabutumwa Dr. Dana Morey afatanyije n’umuryango we w’ivugabutumwa A Light to the Nations (ALN), kikaba ari igiterane cyahurije hamwe abantu benshi bashimishijwe no kubona imbaraga z’Imana zagaragariye mu gukira indwara no mu bitangaza.

Mu minsi itatu y’ivugabutumwa, imbaga y’abantu yari yateraniye kuri Kasana Grounds kugira ngo bumve Ubutumwa Bwiza. Dr. Morey yigishije inyigisho zikomeye zagarukaga ku kwizera, gusenya imizi y’imbaraga mbi, no gukomera ku rukundo rwa Yesu Kristo.

Umunsi wa nyuma w’iki giterane waranzwe n’ibihe bidasanzwe, aho abantu benshi bemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo, abandi bagatanga ubuhamya bw’ibitangaza byabayeho.

Asubiramo amagambo yo mu Byakozwe n’Intumwa 10:38, Dr. Morey yagize ati: "Ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we. "

Iri jambo ryashyizeho umusingi w’ibyabaye ku mugoroba w’uwo munsi, aho abantu benshi bakiriye agakiza n’abarwayi bagakira indwara zitandukanye.

Uretse inyigisho, umurimo wa A Light to the Nations wanagaragaye mu bikorwa by’urukundo. Mbere y’igiterane, abari bagiteguye bakoze ibikorwa byo gufasha umujyi, harimo no gukora isuku, aho byanahurije hamwe abacuruzi, abayobozi b’amadini, ndetse n’abanyeshuri. Ibi byagaragaje ukuntu urukundo rwa Gikristo rufite imbaraga zo guhuza abantu bose.

None urugendo rurakomeje. Dr. Dana Morey agiye gukomereza ivugabutumwa rye i Mubende na ho ho muri Uganda, aho igiterane kizaba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Werurwe 2025. Umuriro w’ivugabutumwa urakomeza kwaka, kandi abantu benshi bitezweho kwakira imbaraga za Kristo.

Kurikira A Light to the Nations kuri Facebook kugira ngo ubone ibikomeje gukorwa n’Imana!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.