× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Ev. Dana Morey yageze i Pallisa yakiranwa urugwiro anahatangiza ibiterane

Category: Ministry  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Uganda: Ev. Dana Morey yageze i Pallisa yakiranwa urugwiro anahatangiza ibiterane

Dr. Dana Morey, Umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika washinze umuryango wa A Light to the Nations (aLn), yakiriwe neza muri Uganda, mu Karere ka Pallisa ahagiye gutangirira ibiterane azakomereza ahitwa Kamuli.

Yahageze ku wa 10 Ukwakira 2024 habura umunsi umwe gusa ngo ibi biterane byahawe izina rya ‘Miracle Gospel Celebration” bisobanuye mu Kinyarwanda (ugenekereje) Kwizihiza Ubutumwa Bwiza bw’Igitangaza bitangire.

Ku wa 11 – 13 Ukwakira 2024 ibi biterane bizabera mu Karere ka Pallisa, ari na ho Dana Morey yabanje kugera akakirwa neza cyane, na ho ku wa 18 - 20 bibere mu Karere ka Kamuli, kuva saa 14h00 – 19h00. Gusa aya masaha ni ay’ibiterane nyamukuru bizabera mu bibuga bigari.

Ku rukuta rwa Facebook rw’uyu Muryango wa A Light to the Nations bagize bati: “Uruzinduko rw’Umuvugabutumwa Dana Morey ubusanzwe ruba rusobanuye ko ibikorwa byo kwitegura ibiterane bikomeye byarangiye.

Buri mugi na buri gihugu bifitweho umugambi wo gucungurwa mu mutima w’Imana. Nka A Light to the Nations, iyo dusenga tumenya ko aho Imana ituyoboye ari ku muryango yafunguye. Muri iki cyumweru abatuye i Pallisa muri Uganda bagiye kwibonera ubwiza bw’Imana.”

Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe abitabiriye igiterane ku munsi wa mbere: “Ubwami bw’Imana bushingiye ku kwizera. Ihame riroroshye, niba hari ikintu ushaka kivuye ku mana, uzakibona ari uko uyizeye.

Imbaraga ziri mu Ijambo ry’Imana ntizigira akagero mu mikorere, ariko ugomba kumenya ko urufunguzo rwo kuzigeraho ari Ukwizera.

Imana ntijya ibeshya cyangwa ngo yandike ibinyoma. Umubi ni ugerageza gutuma tugaya Imana ku bw’ibintu bibi bitubayeho. Ntitwabona imigisha iva ku Mana mu gihe tuyishinja ibibi bitubaho.”

Kuva saa 8h00 kugera 12h00 (mu gitondo), ni ukuvuga ku wa 11 – 12 Ukwakira 2024 mu Karere ka Palisa, kimwe no muri Kamuli kuva ku wa 18 – 19 Ukwakira 2024, hazaba inama (conference) izaba igamije gukomeza ukwizera kw’Abakristo baho.

Mu biterane nyamukuru bizajya bitangira 14h00 hazaba harimo ugutombora, aho abantu bazitabira bose bazaba bafite amahirwe yo gutsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye.

Dana Morey uhagarariye uyu muryango wa A Light to the Nation (aLN) ari na wo utegura ibi biterane bibera mu bihugu bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga z’uyu muryango yagize ati: “Nk’uko ubushake bw’Imana buri, nta n’umwe twifuza kuzasiga atumvise Ubutumwa Bwiza.”

Aherutse gukorera ibiterane bikomeye muri Uganda byatumiwemo Judith Orishaba wo muri Uganda, Rose Muhando wo muri Tanzania na Grace Ntambara wo mu Rwanda.

Cyari igiterane kinini cyane cyabereye muri Uganda kirimo abakozi b’Imana baturutse mu bihugu bitandukanye. Cyabereye i Bushenyi ahitwa Ishaka kuri Kizinda Market Ground ku wa 12-14 Nyakanga 2024, gikomereza kuri Rukungiri kuri Stade ku wa 18-21 Nyakanga 2024.

Nanone kandi yari aherutse mu Rwanda mu turere twa Kirehe na Ngoma two mu Ntara y’i Burasirazuba, ahabereye ibiterane bito ndetse n’ibiterane nyamukuru bya Ev. Dana Morey byari iby’Umusaruro n’Ububyutse. Icyo gihe abantu bahawe impano, abarwaye bakira indwara zitandukanye, n’ibindi byinshi kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2024.

Ev. Dr. Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations.” We n’abavandimwe be batangije ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’, kikaba ari ikigo gifitanye amasezerano n’uruganda rukora ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga ruherereye i Woodridge muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Dana kandi ni umwe mu bantu bakora ubucuruzi akaba yaratangije imiryango y’ivugabutumwa harimo Christ for all Nations and Caring for Kids. Yanatangije gahunda yo kugaburira abana bo mu miryango itishoboye muri Mexico.

Mu 1986 ni bwo yashakanye na Karman Morey, mu 1989-1993 aba Umushumba mu Itorero ‘A Light to the Nations Church’.

Mu 2001 – 2006 Dana Morey afatanyije na Slavik Radchuk, batangije gahunda yo kwita ku bana b’imfubyi batagira aho baba. Icyo gihe mu kigo cy’imfubyi batangije harimo abana 28.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary. Kuva kandi mu 2015 kugeza ubu, Dana ni we uyoboye ikompanyi yitwa ‘The Morey Corporation’.

Dana Morey aherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda kuko yahakunze cyane. Ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afurika mu ntero igira iti "Dufatanyije twagera kuri Afrika".

Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa, kuko avuga ko afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane.
Uganda ni yo igezweho kandi akanyamuneza katangiye kugaragara.

Hari abantu uruvunganzoka

Benshi bahembukiye mu giterane cya Dana Morey muri Uganda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.