× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Burundi: Bategerezanyije igishyika igiterane cya Ev. Dr. Dana Morey kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba

Category: Crusades  »  September 2023 »  Ruzindana Jackson

Burundi: Bategerezanyije igishyika igiterane cya Ev. Dr. Dana Morey kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba

Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba kagenderewe na Mwuka Wera muri iki gihe bitewe n’ibiterane by’akataraboneka bikomeje kuhabera. Nyuma yo gukorera igiterane gikomeye mu Rwanda, A Light to the Nations, igiye kwerekeza i Burundi mu biterane bibiri byitezweho umusaruro ukomeye.

Umuyobozi Mukuru ku Isi w’umuryango w’ivugabutumwa A Light to the Nations (aLn), Ev. Dr Dana Morey, ategerezanyijwe igishyika mu gihugu cy’u Burundi mu biterane bikomeye byiswe "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura" bizaba mu kwezi gutaha.

Ibi biterane bigiye kongera kubera i Burundi nyuma y’ibindi bibiri byahaberere mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ni ibiterane byanditse amateka yo kwitabirwa bitarabaho i Burundi aho abarenga ibihumbi 40 bahuriye hamwe ku bw’inyota y’ijambo ry’Imana.

Abarundi babyitabiriye banejejwe bikomeye no gutaramana n’abahanzi bakomeye muri Afrika aribo Theo Bosebabireba ndetse na Rose Muhando. Ubu, amatsiko ni yose kuko bashaka kongera kumva amagambo y’Imana azagaburwa na Dana Morey no kuririmbaa n’aba bahanzi b’ibyamamare.

Mu bice binyuranye by’u Burundi hari byapa byinshi byamamaza ibi biterane. Amashyushyu aba ari menshi ku Barundu bagera ahamanitse ibi byaka, ukaba batindiwe n’amatariki yabyo. Ikindi kibongerera amatsiko menshi ni imyiteguro uhanitse babona umunsi ku wundi, kandi bikaba bishyigikiwe n’amatorero yishyize hamwe, ibintu ubona ko birimo Ubumana.

A Light to the Nations igiye kujya i Burundi, nyuma y’amezi abiri ikoreye mu Rwanda ibiterane bikomeye, byaririmbyemo Theo Bosebabireba na Rose Muhando bigatangirwamo moto, inka, televiziyo n’ibindi. Kuri ubu bagiye gusubira Burundi aho n’ubundi bakoreye igiterane cy’amateka.

Iki giterane cyari cyiswe "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura", cyabereye i Ngozi kuri Stade Agasaka tariki 24-26 Werurwe 2023. Cyateguwe na Ev. Dana Morey binyuze muri "A Light to the Nations (aLn)" abereye Umuyobozi Mukuru ku Isi. Ni mu gihe muri Afrika, aLn iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime usanzwe ari umushumba wa Revival Palace Church muri Bugesera.

Ibiterane byo mu Rwanda byiswe "Ibiterane by’Ibitangaza n’Umusaruro", byabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere tubiri; muri Nyagatare cyabaye tariki 7-9 Nyakanga 2023, naho mu Karere ka Bugesera kiba tariki 14-16 Nyakanga 2023. Byaritabiriwe ku rwego rwo hejuru, bihembura benshi mu buryo bw’Umwuka ndetse bihindura ubuzima bwa benshi.

Ni gutya byari bimeze i Burundi mu giterane Dana Morey yahakoreye mu ntangiriro za 2023

Kuri ubu aLn igiye gusubira i Burundi mu biterane bikomeye byiswe "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura". Igiterane cya mbere kizabera i Kayanza kuri stade Gatwaro tarik 5-8 Ukwakira 2023. Ikindi giterane kizabera i Muyinga kuri stade Mukoni tariki 13-15 Ukwakira 2023.

Nk’uko basanzwe babikora mu biterane byose bategura, no muri ibi bigiye kubera i Burundi bizatangirwamo impano zirimo inka, moto, amagare n’ibindi. Mbere y’uko ibi biterane by’i Burundi biba, itsinda rya A Light to The Nations rirangajwe imbere na Rev Baho Isaie rimaze amezi muri iki gihugu mu myiteguro y’ibi biterane.

Mu byo bari gukora muri iyi minsi harimo gushishikariza Abarundi kuzitabira ku bwinshi ibi biterane aho babikora binyuze mu ivugabtumwa ryo ku muhanda, iry’inzu ku yindi, bakanasura insengero zitandukanye, bagakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye, gusura ibigo by’amashuri no guha impano abanyeshuri, n’ibindi.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, abapasiteri bo matorero atandukanye mu Burundi, bahagurukiye gufasha aLn mu gutegura ibi biterane bimaze kuba ubukombe binyuze mu gufasha abantu mu buryo bw’Umwuka no mu buryo bw’umubiri kubera impano zihatangirwa n’ibikorwa remezo bikorerwa mu gace ibi biterane biberamo.

Ev. Dr. Dana Morey ukora ibi biterane byirahirwa na benshi, ni umuvugabutumwa w’umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations”. Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane. Amakuru avuga ko nava i Burundi, azahita yerekeza muri Uganda mu ntangiriro za 2024.

Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dr Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.

Dana Morey uherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda, ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afrika mu ntero igira iti "Dufatanyije twagera kuri Afrika".

Birashyushye i Burundi mu myiteguro y’umuvugabutumwa Dana Morey

Tujye i Burundi mu biterane by’amateka byatumiwemo Rose Muhando na Theo Bosebabireba

Abarundi bagiye kongera kugendererwa na Mwuka Wera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.