Nyuma y’inkuru y’akababaro y’urupfu rwa General Michael Makanika, Aime Frank afatanyije na Diane, yashyize hanze indirimbo Humura Mulenge itanga ubutumwa bwo guhumuriza Abanyamulenge, abasaba kudacika intege kuko bafite isezerano ry’Imana.
Mu ndirimbo ye, Aime Frank yagaragaje ko amaraso yamenetse i Minembwe, i Milenge, i Rurambo no mu Migunga atavugira ubusa, ahubwo agira icyo avuga imbere y’Imana. Yahamije ko nubwo ubwoko bwe bubabaye, Imana itabatereranye kandi izabasubiza ibyo batakaje.
Amagambo y’iyi ndirimbo yagarutse ku butwari bwa General Rukunda Michael Makanika na bagenzi be bishwe barengera Umunyamulenge. Mu magambo akomeye, Aime Frank yaririmbye ati:
"Tuzabona intwari z’i Mulenge
Zishwe zizira uko zaremwe
Zishwe zizira ubwoko
Tuzababona Mulenge humura"
Ibi byerekana ko nubwo habaye igihombo gikomeye, Umunyamulenge adakwiye kwiheba kuko ababuze ubuzima bwabo bagiye ari intwari.
Aime Frank, nk’umuhanzi usanzwe azwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, akomeje kuba umunyamuryango w’ikirenga w’abavuga ubutumwa binyuze mu muziki. Indirimbo Humura Mulenge ije isanga izindi ndirimbo ze nka Ndakwizeye Yesu na Ubuhamya bw’Ejo, zigaragaza ukwizera kwe kutanyeganyega.
Uru ni rwo rugendo rw’umuziki we: kuririmba ubutumwa bw’ihumure, gukomeza abababaye no kwerekana ko Imana itajya ihemuka ku masezerano yayo. Nk’uko yabyivugiye, yemeza ko azakomeza guhimbaza Imana mu ndirimbo.
Iyi ndirimbo Humura Mulenge ikomeje gukora ku mitima ya benshi, cyane cyane Abanyamulenge bari mu bihe bikomeye. Irabwira abantu ko amarira n’agahinda biriho ubu, ariko ko ejo ari heza.
Amagambo y’indirimbo Humura Mulenge uko yakabaye:
"Humura sinagutaye, humura sinakwibagiwe,
Mu cyimbo cy’umwijima, nkuzaniye umucyo
Mu cyimbo cy’amarira nkuzaniye indirimbo
Amaraso yo mu Minembwe, aravuga nkumva
Amaraso yo mu Milenge, aravuga nkumva
Amaraso yo mu Rurambo, aravuga nkumva
Amaraso yo mu Migunga aravuga nkumva
Bwoko bwange mufite amakuba impande zose
Bwoko bwange munanijwe n’ibihe
Umwijima w’icuraburindi urabuditse
Ariko humura ufite isezerano
Nzabashumbusha imyaka yariwe n’inzige
Gakondo yasezeranyijwe ba sogokuruza
Nzayibaha muhumure bwoko bwange
Mulenge humura ufite isezerano
Generali Makanika uzahora mu mitima yacu
Ntituzibagirwa imirimo wakoreye ubwoko bwacu
Mulenge humura ufite isezerano
Mulenge humura ufite isezerano
Amarira turira ni menshi
Agahinda ni kenshi
Ariko Mulenge we, humura
Mulenge humura, ufite isezerano
Tuzabona intwari z’i Mulenge
zishwe zizira uko zaremwe
Zishwe zizira ubwoko
Tuzababona Mulenge humura
Tuzabona Jenerali Rukunda
Michael Makanika
Wabaye agakiza k’Abanyamulenge
Wabaye agakiza k’ubwoko
Wabaye agakiza ka gakondo
Tuzabona Koloneri Musore
Tuzabona Bonheur
Tuzabona Mugunga…… n’abandi bose bishwe kugira ngo Umunyamulenge abeho
Bishwe kugira ngo tudatakaza gakondo
Imbuto mwasize mubibye zirimo gushibuka
Mulenge urakabaho, humura Mulenge, ejo ni heza."
Humura Mulenge- Indirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza Abanyamulenge