Umuhanzikazi Kevine Key uzwi mu ndirimbo "Ubwiza" yakoranye na Gaby Kamanzi, yambitswe impeta y’urukundo bafitanye isezerano ryo kuzabana iteka, ubukwe bwabo bukaba buzaba umwaka utaha.
Hashize iminsi micye Kevine Key na Imaniriho Olivier batangiye urugendo rw’urukundo ruganisha ku kubana iteka. Ni nyuma y’uko Tariki 05 Ukuboza 2022, uyu musore Olivier yasabye Kevine Key kuzamubera umugore, undi agahita amubwira YEGO.
Kevine Key yabwiye Paradise.rw ko ubukwe bwabo buzaba mu mwaka wa 2024, ati "Ubukwe ni next year". Yavuze ko akunda cyane uyu musore, kandi nawe akaba amukunda. Kevine Key atuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umukunzi we niho atuye ariko yari asanzwe atuye muri Tailand.
Kayirangwa Kevine Kessia ni yo mazina ye asanzwe ariko yamamaye nka Kevine Key mu muziki. Mu 2019 nibwo yatangiye umuziki ahera ku ndirimbo "Mfite Impamvu". Asobanura ko yahisemo kuririmba Gospel kuko "nshaka kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku isi hose cyane cyane urubyiruko".
Kevine na Olivier baritegua kubana
Iyo umubajije abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane kurusha abandi ndetse yifuza ko bakorana indirimbo bibaye ngombwa, akubwira ya mazina akunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere, abo akaba ari Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye na Israel Mbonyi.
Avuga ko hanze y’u Rwanda hari abahanzi benshi akunda, ariko umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Ada akaba ari we nimero ya mbere mu bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Ada akunzwe bikomeye mu ndirimbo ’Jesus (You are Able)’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 40 kuri Youtube.
"Mu myaka itanu nifuza ko umuziki wanjye uzaba umaze kugera ku rwego mpuzamahanga. Ikindi cya kabiri mu mitima y’abatuye Isi nkabona hari ikintu gikomeye indirimbo zanjye zifasha ubuzima bwa benshi bakagira aho bava n’aho bagera" - Kevine Key
Uyu mukobwa w’umunyempano Kevine Key ufitanye indirimbo na Gaby Kamanzi, yitwa "Ubwiza", yagiye hanze mu mwaka umwe ushize, yateguje ibikorwa byinshi muri uyu mwaka wa 2022. Ntiyasobanuye ibyo ari byo, gusa avuga ko uyu mwaka ari uwo gukora.
Yambitswe impeta ku isabukuru ye
Kevine Key yinjiye mu muziki mu 2019
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBWIZA" YA KEVINE KEY