Umuramyi w’ikirangirire Israel Mbonyi ni umwe mu bitabiriye igitaramo "Unconditional Love Live Concert" cya Bosco Nshuti cyahembuye abantu ibihumbi bacyitabiriye.
Iki gitaramo cyiswe “Unconditional Love – Season 2” cyabereye mu nyubako ya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025. Cyari n’umwanya wo kumurika alubumu ye ya kane yise “Ndahiriwe.”
Uburyo buri kanya k’iki gitaramo kabaga kuzuyemo ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza byatumaga abari aho bose bagira ibihe byihariye byo kwegera Imana no kuyiramya, ibyanatumye ahantu habera igitaramo hakubita hakuzura.
Bosco Nshuti yavuze ko yasabye Imana ubufasha mu gihe cy’amezi atanu yitegura iki gitaramo, ahuza isengesho, imyitozo no kwizera kugira ngo agere ku rwego yifuzaga. Yagize ati: “Ibyishimo mfite uyu munsi bishingiye kuri Yesu kuko ni we byishimo byanjye.”
Alubumu nshya: “Ndahiriwe”
Alubumu nshya ya Bosco Nshuti igizwe n’indirimbo 10 zirimo ubutumwa bwo gushimira Imana, gukomeza kwizera no gukangurira abantu kwakira agakiza binyuze kuri Yesu Kristo. Muri zo harimo:
• Ndahiriwe
• Ndatangaye
• Ni muri Yesu
• Jehovah
• Yanyuzeho
• Mbega Urukundo
• Ibyo Ntunze
• Ni we Mahoro
Bosco Nshuti yabashije kuziririmba zose ku buryo bwa live, harimo n’iyo yari ari kuririmbira abantu bwa mbere.
Abahanzi bakomeye n’abaramyi baramushyigikiye
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi n’abaramyi benshi bazwi mu Rwanda barimo:
• Israel Mbonyi
• Aline Gahongayire
• Theo Bosebabireba
• Prosper Nkomezi
• Alex Dusabe
• Arsene Tuyi
• Danny Mutabazi
• Ben & Chance
Umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aime Uwimana, na we yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane, agira uruhare rukomeye mu gushimisha abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Pastor Hortense Mazimpaka na we yatanze ubutumwa bwasize benshi batekereza. Yibanze ku rukundo rw’Imana rutagira imipaka, avuga ko rutagurwa n’ibikorwa byiza umuntu akora, ahubwo ko rutangwa kubera Yesu Kristo.
Yagize ati (asomye muri 1 Yohana 4:10): “Urukundo ni uru: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo gitunganye cy’ibyaha byacu.” Yakomeje asoma Abaroma 5:6-10, agaragaza ko Kristo yadupfiriye turi abanyabyaha, kandi ko Imana idahindura urukundo rwayo n’iyo umuntu akijijwe.
Umwanya wo gushimira
Mu gice cya kabiri cy’igitaramo, Bosco Nshuti yaririmbye izindi ndirimbo zubaka umutima nka:
• Umutima
• Uwambitswe
• Nzamuzura
• Ndashima
• Ni muri Yesu
Yafashe akanya ashima abantu bamufashije mu rugendo rwe harimo: Umugore we, Ababyeyi be, Amakorali nka New Melodies na Sirowamu, Producer Bruce, Inshuti ye Josue Shimwa wamujyanye bwa mbere muri studio, Simon Kabera n’abandi.
Aime Uwimana, Ben & Chance na bo baririmbye
Abari aho baganjwe n’amarangamutima ubwo Aime Uwimana yifatanyaga na Bosco Nshuti kuririmba indirimbo yabo Ndashima. Yanaririmbye izindi ndirimbo nka Urera, Yoshua na Ni wowe ndirimba.
Hakurikiyeho Ben na Chance bifatanya na Bosco Nshuti kuririmba indirimbo yabo Urukundo, ndetse banaririmba izabo nka Zaburi yanjye na Mu nda y’Ingumba.
Pastor Ben yatangaje ko indirimbo yabo izwi cyane “Tambira Uwiteka” yayanditse mu gitondo cya kare nyuma y’isengesho ubwo yari yaraye mu rusengero.
Igitaramo cyasojwe n’indirimbo "Ndumva Unyuzuye", indirimbo ifite ubutumwa bukomeye yatumye abantu basozanya ibihe byuzuye ibisingizo n’Umwuka Wera. “Ni ukuri, ndahiriwe,” ni ko Bosco Nshuti yashoje avuga, ashimira Imana ku bw’urukundo idahwema kugira, ndetse n’urugendo rwayo rudasanzwe rumufasha gukomeza umurimo wayo.
Iki gitaramo cyabaye ikimenyetso cy’ubuzima bushya mu murimo, kiganisha ku myaka 20, gishimangira ko urukundo rw’Imana rutajya rushira.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Israel Mbonyi yagize ati: "Mbegaaa umugoroba w’umugisha 13.07.2025, nimuze dutaramane na Bosco Nshuti."
Usesenguye ubutumwa bwa Israel Mbonyi ku gitaramo cya Bosco Nshuti, usanga ari amagambo y’ubuhanuzi yatuye kuri iki gitaramo aho yavuze ko ari "umugoroba w’umugisha", kandi ubwo yabivugaga haburaga amasaha 24 ngo igitaramo kibe. Mbega, ni nk’aho yashatse kuvuga ati "Si njye urota umunsi ugera nkataramana na Bosco Nshuti".
Ni ko byagenze kuko cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana, abantu bose barizihirwa. Yaba Israel Mbonyi n’abandi bose bitabiriye, batambiye Imana nta mupaka. Hari andi amakuru abantu benshi bashobora kuba bataramenye; Ben na Chance batigishije Camp Kigali mu buryo bukomeye, Bosco Nshuti nawe asirimbira Imana asimbuka cyane.
Iki gitaramo cya Bosco Nshuti cyaritabiriwe cyane, ndetse amatike ya VVIP aragurwa arashira nk’uko amakuru agera kuri Paradise abivuga. Amatike y’igitaramo yagurishijwe mu byiciro bitandukanye: Bronze (5,000 RWF), Silver (10,000 RWF), Golden (15,000 RWF), Platinum (25,000 RWF) n’ameza y’abantu 8 ku 200,000 RWF.
Israel Mbonyi ukunzwe bihebuje mu ndirimbo "Nina Siri", asanzwe azwiho gutera inkunga ibikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo, akaba yarakomeje kugaragaza ko atajya kure y’abandi baramyi nyarwanda bafite ubutumwa bufite ireme.
"Unconditional Love Season 2" yashyigikiwe n’abarimo Israel Mbonyi, ni igitaramo kivuga ku rukundo rutagira imipaka rw’Imana, kikaba kitezweho kuba kimwe mu bitaramo bikomeye bya gospel byabereye mu Rwanda muri uyu mwaka.
Israel Mbonyi araba ahari
Bakije amatara ngo bamufashe kwizihiza imyaka 10
Ben na Chance bajyanye mu mwuka wo kuramya abari bitabiriye
Aime Uwimana yaririmbye indirimbo ze zakunzwe bose basabwa n’amarangamutima
Tracy Agasaro (iburyo) yari MC
Gaby Kamanzi yari ahari
Israel Mbonyi yari ahari
Bosco Nshuti yizihije imyaka 10 ashyigikiwe n’abantu barimo n’abahanzi bagenzi be