Ikoranabuhanga ryaba rigiye kurandura urupfu? Ibyahanuwe na Ray Kurzweil ku buzima budashira. Urupfu ni kimwe mu bintu byakomeje kugora abantu kuva isi yaremwa.
Ray Kurzweil, umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa no mu iterambere ry’ikoranabuhanga, afite igitekerezo gishobora guhindura amateka aho avuga ko abantu bazaba batagipfa bitarenze mu mwaka wa 2030, kubera iterambere rya siyansi n’ikoranabuhanga.
Nk’uko bitangazwa na Times of India, uyu mugabo w’imyaka 77 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye kubera ubuhanga bwe mu guhanura ibijyanye n’ahazaza h’ikoranabuhanga, avuga ko ikoranabuhanga rya nanotechnology, artificial intelligence (AI), ndetse n’ubumenyi bwa ADN rizahindura uburyo tubaho, dutekereza ndetse n’uburyo dusaza.
Kurzweil avuga ko mu 2030 hazaba harakozwe robots nto cyane, zitaboneshwa n’amaso, zishobora kujya mu miyoboro y’amaraso. Zizaba zifite ubushobozi bwo gutembera mu mubiri wose zisuzuma, gusana, no gukumira utunyangingo twangiritse.
Ibi bizatuma umuntu adashobora kurwara nk’uko bisanzwe, ndetse ngo n’iherezo ry’ubuzima – urupfu – rizagenda rihinduka igitekerezo cy’ibihe bya kera.
Ray Kurzweil si mushya mu kuvuga ibintu bitangaje ku hazaza. Muri za 1990, yahanuye ko mudasobwa n’internet bizakwirakwira cyane ku isi, ndetse abantu bakazagenda bifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa. Ibyo byose byarabaye.
Yigeze no kuvuga ko AI izajya isubiza umuntu ibibazo, ari byo byaje kuvamo Siri, Alexa, na Google Assistant. Mu buhanuzi bwe 147, ubugera kuri 86% bwabaye impamo, bituma afatwa nk’umwe mu bahanga batanga icyerekezo gishingiye ku bushakashatsi.
Abamwemera n’abamunenga: Impaka ku buzima budashira
Hari abandi bahanga nka Aubrey de Grey, bemera ko gusaza ari indwara ishobora kuvurwa, ndetse bakemeza ko gutinda gupfa bishoboka. Gusa, hari n’ababishyiraho impaka. Bruce Sterling na Neal Stephenson bavuga ko Kurzweil akunda gutomboza ahanini nta gihamya gihagije, ahubwo agakoresha amarangamutima y’abashishikajwe n’ubuzima burebure.
Abanyamadini n’abemera Imana bo, bemeza ko urupfu ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima, bagashimangira ko “uwavutse agomba gupfa”, nk’uko tubisanga no mu bitabo byera nka Umubwiriza. Hari n’abibaza: “Ese abantu babayeho iteka, isi yabakwira?”
Kuramba ni umugisha cyangwa ingaruka?
Ikoranabuhanga nk’iri rishobora kugirira abantu akamaro gakomeye mu guhangana n’indwara, ariko ryibazwaho byinshi:
Rizagerwaho na buri wese cyangwa abifite gusa?
Ese abantu batazongera gupfa bazacyenera kubaho gute mu isi itarimo ubushobozi bwo kubakira bose?
Uburenganzira bwo gupfa cyangwa kudapfa buzaba bwubahirizwa?
Ibitekerezo bya Ray Kurzweil bigaragaramo icyizere cy’ejo hazaza, ariko bikanatuma abantu bibaza ku ndangagaciro, imyemerere, no ku bisobanuro by’ubuzima nyabwo. Niba koko 2030 izaba ari intangiriro y’isi nshya, abatuye isi bose bazasabwa gutekereza birenze siyansi: bazibaza niba ubuzima budashira ari impano, icyemezo, cyangwa ihurizo.
Umubwiriza 8:8 hagaragaza ko urupfu ari ikintu kirenze ubushobozi bwa muntu. Humvikana nk’aho nta muntu ufite ububasha bwo gukuraho urupfu. Haragira hati: "Nta muntu ufite ububasha ku mwuka we kugira ngo awiyumirize, kandi nta bubasha afite bwo kwīmīra umunsi wo gupfa."