× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Turwanye Karande Mbi mu izina rya Yesu (TKM) irakataje mu bikorwa bihindurira ubuzima abatishoboye

Category: Ministry  »  August 2023 »  Nelson Mucyo

Turwanye Karande Mbi mu izina rya Yesu (TKM) irakataje mu bikorwa bihindurira ubuzima abatishoboye

TKM (Turwanye Karande Mbi) ni umuryango wa Gikristo ugiye kuzuza imyaka icumi mu bikorwa bikakaye byo kwigisha no guhindura imyumvire y’abaturage ndetse no kugira ishusho y’ejo hazaza, kwiyitaho no kurwanya karande.

Mu nkingi zikomeye ku ikubitiro uyu muryango ugitangira hazamo ibikorwa byo kuvumbura no gukuza impano z’abakiri bato, gusigasira umuco Nyarwanda no gutanga ubutumwa biciye mu ibihangano, indirimbo, ikinamico, imivugo, kwandika no gusoma ibitabo, kwandika no gukina filime n’ibindi.

Uyu muryango ni iyerekwa rigari Imana yashize ku mutima w’umuvugabutumwa, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi kuri karande Ev. Fidele Nzigiyimana watangije uyu muryango ubwo yabonaga abantu benshi baruhijwe na karande zirimo ubukene, inyatsi, uruzerero n’ibindi kandi bitwa ngo barasenga.

Agishinga uyu muryango yahise atangiza ibikorwa bitandukanye birimo Ibiterane by’ubukangurambaga ku kurwanya Karande no kwiteza Imbere.

Muri byo bikorwa harimo nko kwishyurira abantu ubwisungane ku kwivuza Mutuelle de Santé ndetse no kwishyurira abana batishoboye amashuri, ibi bikaba biza ku isonga mu bikorwa bya TKM bikorwa buri mwaka kuva uyu muryango utangira kugeza magingo aya. 

Aganira na Paradise.rw, Ev. Fidele Nzigiyimana yavuze ko uyu mwaka hateganyijwe ibikorwa bisa n’ibyo, bikazabera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, muri Gatsibo n’ahandi.

Yagize ati: "Dufite gahunda z’ibikorwa n’ubundi dusanzwe dukora uyu mwaka bizakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu barimo uturere twa Kicukiro, Gatsibo n’ahandi ariko icy’ingenzi ni uko turi gutegurira abana ibikoreshe bizabasubiza ku ishuri, tuzishyura za mutuelle de santé n’ibindi"

Uyu muryango TKM kandi wagiye wubaka ubushobozi ku baturage batishoboye urimo kuboroza ibaha amatungo ibishoro n’ibindi.

Intego nyamukuru ni ukugira ubuzima bwiza, kwiteza imbere no kudaheranwa n’agahinda gaterwa na karande mbi.

Mu gihe kizaza uyu muryango urateganya imishinga iteza imbere abafite ubumuga harimo kubafasha uko bakwibeshaho bakorera amafaranga no kubakorera ubuvugizi bw’ibanze.

Si ibyo gusa mu bindi bikorwa byo kuzamura impano TKM ikaba imaze kuzuza studio izajya yakira abanyempano bagataramira Imana bigaca kuri Channel ya TKM no ku mbuga nkoranyambaga za TKM.

TKM iri kubaka kandi ibiraro mu Karere ka Gisagara byo kororeramo ingurube zizafasha abatishoboye kwigeza ku iterambere.

Ushaka gusura ibikorwa bya TKM wanyura ku rubuga rwabo (www.turwanyekarandembi.org) no ku mbuga nkoranyambaga aho bitwa TKM-In Jesus name Rwanda-Kigali.

Theo BOSEBABIREBA yitabira kenshi ibiterane bya TKM

TKM iri kubaka ibiraro mu Karere ka Gisagara byo kororeramo ingurube

Ev. Fidele Nzigiyimana umuyobozi w’umuryango TKM

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.