× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tuniziya: Abantu 4 bari mu masengesho barashwe n’umupolisi barapfa

Category: Amakuru  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Tuniziya: Abantu 4 bari mu masengesho barashwe n'umupolisi barapfa

Inkuru ibabaje muri iyi minsi iri kumvikana hirya no hino ku Isi, ni iy’abakristo bakomeje kwibasirwa, bamwe bakicwa, abandi bagakurwa mu byabo bazira kuba bavuga izina rya Yesu Kristo.

Mu gihugu cya Tuniziya aho abayahudi bari mu masegesho ngarukamwaka, umupoliisi yarashe abantu bane barapfa, nawe araraswa arapfa. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 nk’uko tubicyesha Radio Ijwi ry’Amerika.

Si muri Tunisia gusa humvikanye inkuru y’abakristo bahohotewe ndetse bazira imyemerere yabo, ahubwo ni mu bihugu byinshi ku Isi. Urugero ni muri Koreya ya Ruguru aho umwana w’imyaka ibiri aherutse gukatirwa igifungo cya burundu azira ko iwabo mu rugo bahasanze Bibiliya.

Muri Uganda naho hashize amasaha macye abakristo babiri bahondaguwe n’abo mu muryango wabo babaziza ko bababonye barimo gusenga mu izina rya Yesu. Ni icyemezo cyanashyigikiwe n’umubyeyi wabo wahise atangaza ko abo bana babiri batakiri abana be kuko bakijijwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.