Trump yahuye n’abayobozi b’amadini n’ab’ubucuruzi, ashimangira uruhare rw’ukwemera mu iterambere ry’igihugu
Ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, Perezida Donald Trump yakiriye inama yahuje abayobozi b’amadini n’ab’ubucuruzi muri White House, iyateguwe ku bufatanye n’Ibiro bya White House bishinzwe ukwemera, ikaba ari inama yagarutsweho mu bitangazamakuru byose muri iki cyumweru kirangira ku wa 20 Nyakanga 2025.
Mu ijambo rye, Trump yashimangiye ko ukwemera kwakomeje kuyobora ibikorwa by’abakozi, abashoramari n’abahanga b’Abanyamerika. Yatanze ingero z’abayoboye iterambere ry’igihugu nk’aba J.C. Penney, Charles Goodyear na Truett Cathy, avuga ko bose bayoborwaga n’urukundo rw’Imana.
Yanibukije abari aho ko ubuyobozi bwe bwakuyeho inzitizi zabuzaga abapasiteri gutanga ibitekerezo bya politiki, avuga ko ubuzima bwe bwakijijwe n’Imana nyuma y’igitero cy’ubugizi bwa nabi cyari kigamije kumwica, bityo akaba akomeje inzira yo “kongera kugarurira Amerika icyubahiro.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hamwe na Pasiteri Paula White-Cain, uyobora White House Faith Office, bunamye mu isengesho mu gihe cy’ifunguro rya Saa Sita ryateguwe na White House Faith Office mu cyumba cyagenewe kwakirira abayobozi (State Dining Room) muri White House ku wa 14 Nyakanga 2025, i Washington, D.C.. White-Cain ni we wakiriye icyo gikorwa cyitabiriwe n’abagize guverinoma ndetse n’imiryango ishingiye ku dini n’iyita ku mibereho y’abaturage.