Kumenyekanisha indirimbo zikagera kure, bigaragaza uruhare rwa Trinity For Support (TFS) mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda no mu mahanga. Hano hari indirimbo 10 yamamaje zikagera kure.
Mu myaka ibiri gusa ishize ishinzwe, Trinity For Support (TFS) yabaye igicumbi cy’imbaraga nshya mu guteza imbere umuziki wa Gospel, haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Iyi label yashinzwe mu 2023, ifite intego yo gufasha abahanzi ba Gospel gutunganya indirimbo zinoze, kubafasha kubona amashusho afite ireme, no kumenyekanisha ibihangano byabo binyuze mu buryo bugezweho bwa promotion.
TFS yihaye inshingano zo kugabanya ubucucike n’itinda ry’amashusho mu muziki wa Gospel, ifasha abahanzi gukora indirimbo zifite ireme no kubona ubufasha bwa marketing biciye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, X n’izindi.
Nubwo imaze igihe gito ishinzwe, imaze gutanga umusaruro ushimishije, ikaba yaranakoze ubufatanye n’abahanzi bakomeye batuye hanze no mu Rwanda.
Indirimbo 10 zakozwe cyangwa zamamajwe na TFS zigakundwa cyane
Dore zimwe mu ndirimbo zamamajwe cyangwa zafashijwe na TFS, zakiriwe neza ku rubuga rwa YouTube no mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel:
1. Ibyo Imana Ikora – Muhoza Maombi ft. Bigizi Gentil
Yasohotse ku wa 10 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 634,468
2. Ubibuke – Antoinette Rehema (Canada)
Yasohotse ku wa 3 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 82,175
3. Lahayiroyi – Divine Nyinawumuntu
Yasohotse ku wa 28 Mata 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 7,915
Producer: Chris Ord
Video: Plius Video Films
Executive Producers: Chris Ord & TFS
TFS yafashe n’amashusho yayo.
4. Umwaka Wose – Serge Iyamuremye (USA)
\
Yasohotse ku wa 18 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 86,901
5. Arahamagara – Bonke Bihozagara (Canada)
Yasohotse ku wa 6 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 24,105
6. Narababariwe – Yves Rwagasore (Canada)
Yasohotse ku wa 9 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 12,286
7. Narinde – Bobo Muyoboke (Canada)
Yasohotse ku wa 5 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 25,032
8. Amaraso – Nkomezi Alexis (USA)
Yasohotse ku wa 8 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 22,177
9. Umusaraba – Muragwa Felix (USA)
Yasohotse ku wa 2 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 2,698
10. Unyigishe – Philemon Byiringiro (Rwanda)
Yasohotse ku wa 11 Gicurasi 2025
Imaze kurebwa n’abantu: 4,878
Umusanzu wa TFS mu iterambere ry’abahanzi
Abahanzi bafashijwe na TFS bagiye bagaragarizwa ubufasha butandukanye burimo: gufatwa no gutunganywa kw’amashusho (video direction), kugerwaho binyuze mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, ndetse no guhuza abahanzi n’abakunzi babo mu buryo bwa engagement bugezweho.
TFS kandi itanga amahirwe ku bahanzi bashya cyangwa abamaze igihe ariko bifuza gutera indi ntambwe mu buryo bw’umwuga. Iyi label ni imwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu muziki wa Gospel bahobora gufasha umuhanzi guhindura amateka ye.
TFS ni urufunguzo rwo kugera ku nzozi zawe.