× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Theo Bosebabireba yahawe imbabazi muri ADEPR nyuma y’imyaka 5 ashimira byimazeyo Rev. Isaie Ndayizeye

Category: Artists  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Theo Bosebabireba yahawe imbabazi muri ADEPR nyuma y'imyaka 5 ashimira byimazeyo Rev. Isaie Ndayizeye

Umuhanzi w’icyamamare Theo Bosebabireba wari umaze imyaka 5 atemerewe kuririmba mu nsengero za ADEPR no kujya ku igaburo ryera, yamaze guhabwa imbabazi, ashimira cyane Umushumba Mukuru w’iri Torero Rev. Isaie Ndayizeye.

Ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 ni bwo Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba) yakomorewe mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023. "Ubu ibintu byose ni sawa cyane, ejo narakomorewe ndetse nongera gusangira n’abandi igaburo ryera" Theo Bosebabireba aganira na IGIHE.

Kuba ahawe imbabazi nyuma y’imyaka 5 yari amaze atenze, Theo Bosebabireba yatangaje ko umutima we wuzuye amashimwe. Yabwiye Paradise.rw ko imbabazi ahawe atazipfusha ubusa. Yashimiye byimazeyo Umushumba Mukuru wa ADEPR Rev. Isaie Ndayizeye kuko ahawe imbabazi ku buyobozi bwe.

Theo Bosebabireba yabwiye umunyamakru wa Paradise.rw ati "Hanyuma icyo navuga ku mushumba mukuru wa ADEPR (Rev. Isaie) ni uko namushimira cyane kuko ku buyobozi bwe n’abo bafatanyije, mpawe imbabazi, mu gihe abamubanjirije bari barabyanze ku bushake bwabo".

Muri Mutarama 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yahagaritswe n’Umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shel abarurirwamo. Icyo gihe yahagaritswe azira ubusambanyi n’ubuzererezi (kujya kuririmba mu yandi matorero atabimenyesheje aho asengera).

Pastor Ruzindana Callixte yavuze ko Theo azahabwa imbabazi nasaba imbabazi. Uyu muhanzi yaje gutangaza ko yahindutse, asaba imbabazi ariko ntiyazihabwa - hari ku buyobozi bwa Rev Rev. Karuranga Ephraim wasimbuwe na Rev Isaie Ndayizeye.

Bosebabireba yaje guhabwa imbabazi n’Itorero yabarizwagamo rya ADEPR Uganda, ariko izo mbabazi ntizahabwa agaciro na ADEPR yo mu Rwanda. Kuri ubu inkuru nziza ni uko uyu muhanzi yamaze kubabarirwa, akaba ashimira cyane ingoma ya Rev. Isaie Ndayizeye. Ni nyuma y’uko Isaie yari aherutse guca amarenga ko bari hafi guha imbabazi Theo.

Bosebabireba ategerejwe mu giterane cy’i Nyagatare kizaba tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kizajya kibera i Rukomo ku kibuga cya Rukomo. Kizaberamo ibitangaza na cyane ko cyiswe "Igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro".

Ni igiterane cyateguwe na A Light To The Nations iyoborwa na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’icyo giterane cy’i Rukomo, uyu muhanzi azahita ajya i Bugesera nabwo mu giterane cyateguwe na A Light To The Nations. Muri ibi bitaramo byose, azaba ari kumwe na Rose Muhando, n’abandi baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Ubu ibintu byose ni sawa - Theo avuga ku mbabazi yahawe

Bosebabireba ahawe imbabazi ku buyobozi bwa Rev.Isaie

Theo Bosebabireba agiye gutaramira i Rukomo n’ i Bugesera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.