Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yasutse amarira mu rusengero, ananirwa kuvuga ubwo yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we.
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante isanzwe iyoborwa na Edmond, uyu akaba ari nyirarume wa The Ben, ni bwo umuhanzi The Ben n’umubyeyi we Pamella ndetse n’abavandimwe be babiri bagaragaye bashima Imana muri uru rusengero.
Umubyeyi wa The Ben yagize ati: “Nshimira lmana kuko twahisemo neza. Niba hari ikintu kinezeza ni uko nahisemo, hari indirimbo twajyaga turirimba igira iti ‘amahoro meza atangwa na Yesu’. Nabonye munsi y’ijuru nta kindi kinezeza uretse Yesu. Ubwo buzima buranezeza.’’
The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe. Yapfukamye hasi ndetse n’umuryango we biba uko maze atangira kuvuga n’ikiniga kinshi .
Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane [...] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko nkunda Imana kandi nzi ko umunsi umwe nzayikorera.’’
Uyu muhanzi yahise asuka amarira, ati “Nzi ko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kandi igihe kimwe izankoresha gikomeye. Ndumva nabatumira mu bukwe mfite, sinshaka kuvuga byinshi. Ubukwe buzaba ku wa 15 ndetse na 23.’’
The Ben yaganjijwe n’amarangamutima ndetse yahise amanuka ku ruhimbi ajya kwicara.