× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tasha The Deejay yakoze igikorwa cyiza cyo gushimira Imana asangira n’abana bo ku muhanda !

Category: Entertainment  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Tasha The Deejay yakoze igikorwa cyiza cyo gushimira Imana asangira n'abana bo ku muhanda !

Tasha The Deejay amazina ye nyakuri ni Umutoni Marine akaba akora akazi ko kuvangavanga imiziki.

Uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu Rwanda yasangiye Ubunani n’abababaye barimo abana bo ku muhanda n’abazunguzayi anabifuriza kugira umwaka Mushya Muhire wa 2024.

Muri iki Gihugu cy’u Rwanda ndetse no ku Isi hose, nubwo baba barateye imbere bate, ntihabura abana bo ku mihanda. Muri iyi minsi bahawe amazina abaranga aho usanga bitwa ba mayibobo, inzererezi, ibirara n’ayandi.

Abana baba ku mihanda nta rwara rwo kwishima baba bafite. Ni ubuzima bubi umwana wese atakwihitiramo kubamo. Nt’aho kurambika umusaya bagira, n’iyo bahabonye aba ari mu biraro, mu nzu zitagira abazibamo, mu bihuru n’ahandi hateje akaga.

Na bwo baryama ku itaka, kuri sima, umaze kumenyera ubuzima ugasanga afite agakarito aryamaho kakamubera igitanda na matela.

Ni ubuzima bubabaje burangwa n’inzara. Abenshi birwa bashakisha aho bakura utwo kurya, mu ngarani z’abakire n’ahandi. Gusa neza no kwambara neza ni zo nzozi zikomeye bagira. Bamwe bahora basaba umuhisi n’umugenzi mu magambo amenyerewe na benshi agira ati : “Wamfunguriye?”

Abagira neza bagira icyo baha aba bana baba ku mihanda, abandi bo bakumva banabakubita bavuga bati “ni iwabo baba babohereje gusabiriza, ni ingeso, ni abanebwe, ababyeyi babo ni injiji, n’ibindi’.

Gusa, hari abana baje ku muhanda kubera kubura aho baba ijana ku ijana. Hari ababa batagira ababyeyi, cyangwa yarahunze iwabo kubera inzara. Hari n’abangavu baterwa inda iwabo bakabirukana mu rugo, umwana abyaye akicwa n’inzara, yamenya ubwenge akigira mu muhanda aho gupfana na nyina.

Uko byaba byaragenze kose ngo abana baba ku muhanda bo mu ngeri zose bahagere, icyo utakwirengagiza ni uko na bo baba bifuza kubaho neza bishimye. Iyo iminsi mikuru igeze, kimwe n’abandi baba bakeneye kuyizihiza. Ikibazo ni uko babura uko bagira.

Tasha The Deejay yabitekerejeho asanga nta kindi gikorwa yakora ngo yerekane ko ashimira Imana ibyo yamugejejeho mu mwaka ushize wa 2023 cyaruta gusangira n’abana bo ku muhanda n’abazunguzayi.

Yashimiraga Imana ko yamufashije kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki kandi akaba yarawukuyemo umusaruro ugaragara mu gihe gito.

Abagera kuri 30 bose bo muri Nyabugogo barimo bababaye, ababa ku muhanda n’abazunguzayi yasangiye na bo ibyo kurya n’ibyo kunywa mu mafaranga ye.

Burya gukorera Imana si ukujya mu rusengero no kuvuga ubutumwa bwiza gusa. Gukorera Imana bikubiyemo no kwita ku bababaye!

Tasha The Deejay yashimiye Imana anasangira n’abana bo ku muhanda!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.