Mukobwa, nawe Musore, byaba bibabaje rwose ubaye ufite uwo ukunda cyane, umwe wagutwaye uruhu n’uruhande, ntumuhe impano y’ururabo ku munsi w’abakundana!.
Bibiliya ivuga ko Itegeko risumba ayandi yose ari Ugukundana. Irongera ikavuga ko "ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe" Itangiriro 2:24.
Ayo magambo aragaragaza uburyo urukundo ari ikintu gikomeye kugeza aho umusore n’umukobwa basiga ababyeyi babo, bakajya kwibanira iteka. Byakugora kubona impano uha uwagukunze, ariko ururabo ni ikimemetso cyiza cyahamya ko nawe wamukunze cyane.
Ni muri urwo rwego Jacky Flower Collective yatekereje ku bantu bakundaga by’ukuri bitegura kwizihiza Umunsi w’Abakundana wa St Valenti wizihizwa buri tariki 14 Gashyantare. Uyu mwaka wa 2023, St Valentin izizihizwa kuwa Kabiri.
Ni umunsi abakundana bahana impano cyane cyane indabo. Impamvu ni uko ururabo rusobanuye urukundo. Umuntu aguhaye ururabo ntagire ijambo akubwira, burya aba yavuze ndetse cyane binyuze mu rurabo, ni ukuri uwo muntu aragukunda.
Ikigo Jacky Flower Collective gicuruza indabo kikanambika abageni, cyazirikanye abakundana bagiye kwizihiza umunsi wabo wa St Valentin. Umuntu ugura ururabo muri Jacky Flower baramwongeza, ibi bikaba bidasanzwe ku bacuruza indabo mu Rwanda, ahubwo ni agashya Jacky Flower azanye.
Jacky Giraneza nyiri Jacky Flower Collective
Kugura ururabo muri Jacky Flower Collective ni ukureba kure kuko bokongeza ibindi by’agaciro kandi bisobanuye ikintu gikomeye ku rukundo ari byo Carte [ikarita yanditseho amagambo y’urukundo] na Free Delivery [kukuzanira ururabo aho uri muri Kigali ku buntu].
Ururabo rukoreshwa mu birori n’imihango itandukanye mu buzima bwa muntu. Buri rurabo rugira ubusobanuro bwihariye bitewe n’ibara ryarwo. Ni byiza rero gukorana no gusobanuza abanyamwuga mbere yo kugura ururabo.
Ubwo uhise wibaza uti "Ni nde munyamwuga nakwiyambaza ku bijyanye n’indabo?"
Ntiwigore ushakisha ababigufashamo kuko Paradise.rw yamukuboneye. Ni Jacky Flower Collective. Iyi kompanyi yashinzwe n’umushabitsi witwa Jacky Giraneza usanzwe ari umubyinnyi akaba n’umuhanzikazi mu njyana Gakondo.
Iyi kompanyi niyo yonyine muri Kigali ifite indabo nziza kandi ku giciro cyoroheye buri wese, ukongeraho na serivisi nziza batanga utabona ahandi. Iyo uguze ururabo utari bubashe kujya ku iduka ryabo, bakora ibishobora byose bakarukugezaho kandi vuba.
Ubwiza bw’izi ndabo wabubaza abanyamakuru Juliet Tumusiime na Becky Rosci ba RTV Sunday Live, batunguwe na Jacky Flower kuwa 12/02/2023 akabaha indabo zihumura cyane ubwo bari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda.
Jacky Flower bafite indabo wakenera mu birori bitandukanye yaba ururabo wahamo impano umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, urwo wakoresha mu kwishimira intambwe uteye mu masomo yawe cyangwa iyo mugenzi wawe ateye, ururabo waba umukunzi wawe ku munsi w’amavuko, indabo zo mu bukwe, urwo wakoresha utungura umukunzi wawe, n’izindi.
Akarusho ni uko muri Jacky Flower Collective baguhitiramo ururabo rujyanye n’igikorwa urushakira, bakanarukugereza aho igikorwa kiri bubere iyo ubishatse utiriwe usiragira mu muhanda. N’iyo ubishatse, baguha ururabo rutatse amadorali cyangwa ubundi bwoko bw’amafaranga wowe ushaka.
Bandikire kuri Instagram [@jackyflowercollective] cyangwa ubahamagare kuri telefone yabo ikurikira: 0785719136. Ururabo ushaka rwose bararukugezaho mu kanya nk’ako guhumbya ndetse nubihitamo banarukuzanire aho uri hose muri Kigali no mu Ntara.
Jacky Flower yadabagije abakundana
Juliet ukora kuri RTV yahawe ururabo rwo muri Jacky Flower Collective
Becky Rosci ukora kuri RTV yahawe ururabo rwo muri Jacky Flower Collective
"Ururaro rwo muri Jacky Flower Collective rurahumura"
Backy na Juliet bishimiye bitavugwa indabo za Jacky Flower
Jacky Flower nimero ya mbere i Kigali mu kugira indabo nziza
Nyarukira muri Jacky Flower unezeze umukunzi wawe kuri St Valentin
Jacky Flower banagufasha gutegura ibirori biryoheye ijisho