Ufite ibirori ushaka gukora cyangwa ibyo watumiwemo?. Ufite se inshuti cyangwa umuvandimwe witegura gukora ibirori cyangwa ibyo yatumiwemo?. Bika iyi nimero 0789852886, mu kanya turakubwira inyungu zabyo.
Winnie La Rose Floral and Design ni abashabitsi mu by’imideli bakora kinyamwuga mu gufasha abantu kwambara bakarimba ndetse bakanabafasha gutegura ibirori by’agatangaza mu miteguro iteye amabengeza. Ni imiteguro igezweho kandi ibereye abasirimu. Bagufitiye imyenda y’amoko atandukanye kandi ku giciro utasanga ahandi.
Gukorana na Winnie La Rose ni ubunyunyuzi kuko iyo bakwambitse buri umwe ukubonye aryanira inzara mugenzi we, bakabaririza niba iduka wahahiyemo iyo myambaro ari iryo mu Rwanda, nyamara ntibamenye ko no mu rw’imisozi 1000 hageze iterambere kuko n’abanyamahanga basigaye baza kuhashakira ibanga ryo kurimba.
Winnie La Rose turi kukubwira bakorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC (Ground Floor). Bagane bagufashe kurimba no kurimbisha ibirori byawe. Umunyarwanda yaravuze ngo "Uwambaye neza agaragara neza". Nta rindi banga ryo kugaragara neza, ritari ukwambara neza. Kandi uwabigufashamo nta wundi utari Winnie La Rose. Bahamagare kuri: 0789852886.
Imiteguro yabo iteye amabengeza
Nibo bagufasha gukora ibirori bihumura
Ibirori byose wategura nibo tuguhitiyemo
Umusirimu nkawe bika nimero ya Winnie La Rose
Muri Winnie La Rose bagufitiye imyambaro n’inkweto z’amoko atandukanye