× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

IG Wear Rwanda Ltd: Ubudozi bw’umwimerere bw’umuramyi Grace Ishimwe bwunganira Made in Rwanda

Category: Fashion  »  6 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

IG Wear Rwanda Ltd: Ubudozi bw'umwimerere bw'umuramyi Grace Ishimwe bwunganira Made in Rwanda

Grace Ishimwe ni umudozi w’umuhanga ukorera mu Mujyi wa Kigali, akaba ari inyangamugayo mu kazi ke k’ubucuruzi bw’imyenda. Yasobanuriye Paradise ku mwihariko we.

Mu gihe abantu benshi bahura n’imbogamizi zo kugura imyenda ihenze kandi idakwiriye, Grace Ishimwe, Umukristokazi w’umudozi akaba n’umuramyi, yatangije IG Wear Rwanda Ltd kugira ngo azane impinduka mu mwuga w’ubudozi n’imyenda ya Made in Rwanda.

Akorera i Kanombe ku Gasaraba KK 139 St, aho akora imyenda yihariye, igaragaza umwimerere w’u Rwanda.

Ubudozi burenze ubundi busanzwe

Grace Ishimwe si umudozi usanzwe. Yihariye mu gukora imyenda isanzwe n’iyihangamideri (fashion design), aho adoda imyenda ashingiye ku bitekerezo bye bwite cyangwa igishushanyo yatekereje.

We na n’itsinda (team) rye bashobora gukora ubwoko bwose bw’imyenda, haba iy’umwimerere ikorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) cyangwa indi ifite igishushanyo kidasanzwe.

Ikindi gituma IG Wear Rwanda Ltd itandukana n’izindi kompanyi ni uko bashyira imbere gukoresha ibikoresho byihariye bikorerwa mu Rwanda, nk’umuraza, kugira ngo imyenda yabo igire umwihariko. Logo y’iyi kompanyi na yo yerekana aho iyi myenda ikorerwa, ifasha kuzamura umwimerere w’ibikorerwa mu Gihugu.

Ubunyangamugayo mu bucuruzi
Mu gihe hari abadozi n’abacuruzi bagira uburyarya mu bikorwa byabo, Grace Ishimwe we yahisemo gukora ubucuruzi butarangwamo uburyarya. Kuba Umukristokazi bimufasha kugendera ku ndangagaciro z’ukuri, ubunyangamugayo, no kubaha abakiriya be.

Mu bikorwa bye bya buri munsi, agira ati:
"Kuba ndi umudozi ntibinyibagiza ko ibyo nkora byose ngomba kubaha Imana kugira ngo mpabwe umugisha. Bimfasha kumva abakiriya, kububaha, kubakorera ku gihe, no kubabwiza ukuri. Nta bwo ndi inyangamugayo kuko nkora kinyamwuga gusa, ahubwo ni uko namenye gukora ibyo Imana ikunda muri buri kimwe mpanga.”

Uyu murava we no gukora umurimo atanga serivisi nziza, atavunisha abakiriya be, bituma benshi bamugirira icyizere. Ahamya ko abantu badakwiye gukomeza guhendwa kandi hari abadozi bakorana ubunyangamugayo.

Ubutumwa bwe ku baguzi n’abadozi
Grace Ishimwe asaba abantu guhitamo imyenda ikorewe mu Rwanda kandi bakagurira ahantu hizewe, aho batazamburwa cyangwa ngo bahendwe kandi wenda banaguze ibitababereye. Ku bandi badozi, abashishikariza gukorana ubunyangamugayo, kuko ari byo bizabafasha gukomeza kwaguka no kugira izina rikomeye.

Mu gihe isi ihora ihinduka, ubunyangamugayo mu bucuruzi buracyari ngombwa. IG Wear Rwanda Ltd ni urugero rwiza rw’uko umuntu ashobora kuba umudozi, akagira iterambere, ariko agakomera ku ndangagaciro z’ukuri n’icyubahiro cy’Imana. Kubera ibyo akora, benshi bamugirira icyizere, bagahabwa serivisi nziza kandi ku giciro kiborohereye.

Hari igihe twibwira ko kugira imyenda myiza bisaba kuyitumiza hanze cyangwa kuyigura iduhenze, ariko Grace Ishimwe ahamya ko bishoboka kuyibona hano mu Rwanda, mu buryo bwizewe kandi bwubakiye ku ndangagaciro nziza.

Ni yo mpamvu dukwiriye gushyigikira abadozi b’Abakristo bubaha Imana kandi bakorana ubunyangamugayo.

Wanamuhamagara cyangwa ukamwandikira kuri WhatsApp +250 783 488 928
mu gihe wifuza ko ayikugezaho utavuye iwawe

Ihere ijisho imwe mu yo acuruza, na we ufate umwanzuro wo kutazongera guhendwa ahubwo uhitemo kuberwa

................

Ntucikwe! Muhamagare cyangwa umwandikire
+250 783 488 928

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.