Paradise.rw turi kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe tumaze kuva dutangiye ivugabutumwa mu itangazamakuru. Rwari urugendo rutoroshye ariko Imana yabanye natwe kugeza uyu munsi wa none. Haleluya!.
Umwaka urenzeho iminsi micye cyane kuva Paradise ibonye izuba kuko twatangiye uru rugendo mu ntangiriro z’Ukwakira 2022. Tumaze kwandika inkuru hafi ibihumbi bibiri. Inkuru zacu zose hamwe zimaze kugera ku bantu barenga ibihumbi 300, ni intambwe nziza twishimira cyane.
Turashima Imana yahagararanye natwe mu mwaka umwe tumaze. Turashimira abasomyi bacu ku bw’ibitekerezo muduha, kandi muzabikomeze kuko "Aho inama itari imigambi ipfa ubusa, ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa" Imigani 15:22. Umwami Imana abahe umugisha.
Umwaka umwe tumaze ntibyari gukunda iyo Uwiteka ataba mu ruhande rwacu. Ni nayo mpamvu tudafite gutinya habe na gato kuko iyaduhamagariye uyu murimo izadushoboza. Erega yatangiye kutugirira neza ubwo yaduhuzaga nawe, wowe uhora udutekereza, wowe udukunda utatuzi, wowe udashobora kuryama udasomye amakuru yacu, wowe udusabira nk’uko usabira Abera bose.
Abaroma 8:31 havuga ko "Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?" Ntabwo umubisha yabona aho amenera atugeraho kuko turarinzwe kandi twarahamagawe.
Mu kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe tumaze, twifuje kukugaragariza impamvu ukwiye nawe kudushyigikira na cyane ko Imana nayo ubwayo idushyigikiye. Muri make tuguhaye ikiraka cyo kubona umugisha. Mu rwego rwo gukomeza uyu murimo utoroshye dukeneye amaboko yawe.
"Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha." Kuva 17:11. Ngizi impamvu ari umugisha ukomeye kuba watubera amaboko nk’uko Mose yahawe amaboko na Aroni na Huri, bagafatanya bakanesha urugamba rutari rworoshye. Yesu Ashimwe!.
1. Turi isoko y’amakuru yizewe ya Gospel: Ikintu cya mbere Paradise yirinda ni ugutangaza amakuru y’ibinyoma. Bene ayo ntashobora kudukandagirira mu nzu. Twizera ko amakuru y’ukuri byongeye y’Iyobokamana ariyo afasha umuryango mugari w’abakristo kunezererwa mu Mwami.
2. Paradise ni Iwabo w’abahanzi: Turangamiye gutera ingabo mu bitugu abaramyi bakora umurimo utoroshye wo kwamamaza Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Niba uri umuhanzi/umuririmbyi wumve ko kuri Paradise ari mu rugo iwawe.
Kandi tumaze no kubyerekana kuko tumaze gukorana n’abahanzi hafi ya bose mu Rwanda, kandi inkuru nziza ni uko bishimira serivisi tubaha. N’abakunzi babo ntibahwema kutugaragariza ko bishimira amakuru tubaba y’abaririmbyi. Ibi ntituzabihagarika, turakomeje, ngwino udushyigikire.
3. Kuzamura impano nshya ni umutwaro wacu: Hari ibitangazamakuru usanga byibanda gusa ku byamamare bikiyibagiza ko n’izibika zari amagi. Kugira ngo umuhanzi agere ku rwego rwo kuba icyamamare ahera ku kuba umuhanzi mushya. Ni urugendo ruvunanye benshi bahuriramo n’amahwa menshi. Niyo mpamvu Paradise yaziye kuba hafi cyane abanyempano bose.
4. Turi isoko y’amakuru aruhura n’akebura: Ntabwo kuri Paradise uzahabona amakuru y’amatiku, ibihuha, n’andi akura umutima abakristo. Twe twibanda ku makuru aruhura mu buryo bw’Umwuka ndetse n’akebura igihe habayeho gutana. Imigani 29:18 "Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, ariko ukomeza amategeko aba ahirwa".
5. Roho Nzima mu mubiri muzima: Mu makuru dutanga, tunibanda ku kwigisha abakristo ko bakwiriye gukura amaboko mu mifuka bagakora, ntabwo twemeranywa n’abashobora guhitamo guhagarika imirimo yose bakajya mu byumba by’amasengesho icyumweru cyose, ukwezi kose.
Gusenga ni byiza ariko wibuke iki cyanditswe. Hoseya 4: 6. “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe". Iyo ubuze ubwenge Imana irakureka. Imana idufashe.
Paradise yizera ko umukristo akwiriye guharanira kugira ubuzima bwiza, noneho Roho ikaba mu mubiri muzima. Abakristo bakwiye gukora siporo, bakwiriye kwivuza igihe barwaye, bakwiye kujyana abana babo mu mashuri, bakwiye kwambara neza,..Muri make twifuza kubona umukristo w’umusirimu ku mubiri ndetse n’imbere. Gukora ubu bukangurambaga, birasaba ubushobozi, ni ukuri dushyigikire!
6. Ntidukora amakuru yo mu Rwanda gusa dukora ayo ku isi yose: Indi mpamvu ukwiye kudushyigikira ni uko tutibanda gusa ku makuru yo mu Rwanda ahubwo twandika amakuru y’Isi yose. Twifuza ko umukristo wo mu Rwanda, amenya ibyabereye hose mu Isi y’Iyobokamana.
Kumenya amakuru y’ahandi, bifasha abakristo kubona ikiraka cy’amasengesho (igihe ari inkuru z’ibibazo byugarije bamwe bityo hakaba hakenewe amasengesho), kandi iyo ari ibyiza bibatera ishyaka ryo kubikora nabo. Abaheburayo 10:24 "Kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza".
7. Dufite umushinga ukomeye wa Paradise Fm na Paradise Tv: Mudusengere cyane kandi mutube hafi. Twifuza gutangiza Paradise Fm ndetse tugashyira imbaraga nyinshi muri Paradise Tv. Si imishinga ya vuba, ariko hamwe n’Imana yaduhamagaye ndetse namwe mudukunda, turi abatsinzi.
8. Turi iwabo w’amatorero yose n’amadini: Twavuze ko Paradise ari iwabo w’abahanzi ba Gospel, ariko si bo gusa ahubwo turi n’umuyoboro waje gufatanya n’amatorero yose mu kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ntiturobanura idini cyangwa itorero. Twita ku Itorero rya Kristo. Kugira ngo duhaze bose, hakenewe umusanzu wawe kandi Imana izabiguhembera.
9. Dufite umushinga wo gukorera abanyempano indirimbo ku buntu: Iki ni ikintu kirengagizwa n’abakomeye benshi, kandi nyamara buri umwe mu bifashije aramutse ashatse umunyempano umwe gusa ashyigikira, satani yata umutwe. Twifuza kujya dushaka umunyempano dushyigikira nibura umwe mu gihembwe, tugakorera uwo mugisha, ari na ko tubishishikariza abandi.
10. Umwaka utaha twifuza kugira abaduhagararira mu bihugu 10 ku Isi: Ubu dufite abaduhagarariye mu bihugu 3 muri Afrika, aho twandika mu ndimi 5: Ikinyarwanda, Ikirundi, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza. Twifuza kongeramo n’Igishinwa bitarenze uyu mwaka. Mudusengere kandi mutube hafi kuko uyu mwaka dutangiye twifuza kubona abaduhagararira mu bihugu 10 ku Isi.
Uko wadushyigikira:
1. Dusengere buri uko uzamuye isengesho
2. Twandikire kuri [email protected] uduhe inama
3. Dushyigikire unyuze kuri MoMo: +250785307752
4. Duhamagare uduhe amakuru ndetse n’akazi
5. Tubere umufatanyabikorwa uhoraho kandi biroroshye
Ukeneye ubundi buryo watugeraho, watwandikira unyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu yaba Facebook (Paradise.rw), Instagram: Paradise_rw, Twitter: Paradise__Rwanda.
IMANA IBAHE UMUGISHA!
Paradise CEO