Mu mpera za 2024 nibwo Gospel y’Isi yibarutse itsinda Sons of Sunday rigizwe n’abaramyi b’ibyamamare ku Isi. Uyu munsi wa none, Paradise igiye kukugezaho byinshi kuri iri tsinda.
Sons of Sunday (SOS) ni itsinda ryashinzwe mu mpera za 2024 n’abaramyi bakomeye muri Gospel: Steven Furtick, Brandon Lake, Chandler Moore, Chris Brown, Leeland Mooring, na Pat Barrett.
Abarigize bose ni abahanzi bafite ibihangano byagiye byegukana ibihembo bya GMA Dove n’ama Grammy Awards, baturutse mu itsinda rya Elevation Worship, Maverick City Music, Leeland, n’umuyobozi w’Itorero rya Elevation Church.
Ku wa 17 Mutarama 2025, bashyize hanze indirimbo ebyiri: “God Did!” na “Runnin With Angels”. "God Did!" yageze ku mwanya wa 13 kuri Billboard Hot Christian Songs, mu gihe "Runnin With Angels" yageze ku mwanya wa 11 kuri Christian Digital Song Sales.
Mu kwezi kwa Gashyantare ku itariki ya 28 Gashyantare 2025, basohoye EP “I Looked Up / One More Day”. "I Looked Up" yavuze ku mwanya wa 48, naho "One More Day" igera ku wa 39 kuri Hot Christian Songs.
“Sons of Sunday”, album yabo ya mbere y’indirimbo 12, yasohotse ku itariki ya 16 Gicurasi 2025 ku ma label ya Elevation Worship Records na Provident Label Group. Album yageze mu myanya ikomeye, nka No. 3 kuri Billboard Top Christian Albums na No. 44 kuri Top Current Album Sales; ndetse no ku rutonde rwa UK Christian & Gospel Albums yabaye No. 10.
“God Did!” ni indirimbo yerekana ko Imana ari Yo itabara kandi ikayobora mu buryo budasanzwe, ikozwe mu buryo buzanye mu ijwi ry’abakirisitu batanze amadini.
“HOLYGHOST” ni indirimbo ya Pentecôte ifite ingufu, yerekana ububasha bw’umwuka wera kandi yikosoye mu magambo ashingiye kuri Bibiliya.
Indirimbo nka “Higher Than I” na “I Looked Up” zikora ku byiyumviro by’abantu bafite ibibazo cyangwa bakenewe guhumurizwa n’Imana.
Sons of Sunday ni itsinda ridahwema gutera imbere mu muziki wa Gospel, ryisangije ubutumwa bw’urukundo, ukwemera no gukorera hamwe nk’inshuti za gikristo. Album yabo ya mbere ni intangiriro y’ubwo bumenyi ikabashyira ku rutonde rwa Gospel ku isi yose.
Sons of Sunday barakunzwe cyane ku rwego rw’isi