Itsinda ry’abahanzi bavukana biyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Doracs, bashyize hanze indirimbo yo mu Giswayile bise Usisite, ikaba iya kane bakoze muri uyu mujyo.
Indirimbo USISITE ya Vestine na Dorcas, yasohotse kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025, ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo guha umuntu ibyiringiro, kumwibutsa ko atagomba kwiheba cyangwa gutinya, kuko Imana imuzi, imukunda, imurinda kandi ikamwereka inzira nshya.
Tugiye kuyisesengura ijambo ku rindi, buri murongo w’indirimbo ugendanye n’ibisobanuro mu Kinyarwanda.
I. Indirimbo yose, Lyrics hamwe n’ibisobanuro mu Kinyarwanda
1. “Inuka juu kuliko makovu yako”
Haguruka, urenge inguma zawe.
2. “Inuka kwenye majivu”
Haguruka mu ivu, aho waguye cyangwa wagushije isura.
3. “Kwa sababu huyu ni mdaa wako”
Kuko uyu ni umwanya wawe, igihe cyawe cyageze.
4. “Mungu atatimiza ahadi zote zako”
Imana izasohoza isezerano ryawe ryose.
5. “Utakumbatia mabadiliko mapya”
Uzahobera impinduka nshya Imana izakuzanira.
II. Ubutumwa bw’ibyiringiro
6. “Minyororo inakatika, kuta zinaanguka”
Iminyururu iracika, n’inkuta zikagwa (imbogamizi zirashira).
7. “When Jesus says Yes”
Iyo Yesu avuze Yego,
8. “Alikuumba kwa udongo”
Yakuremye mu mukungugu w’ubutaka.
9. “Akamwaga damu yake kwa ajili yako”
Akamena amaraso ye kugira ngo akurokore.
10. “Yeye hasemi uongo, ni mwaminifu every time” (x2)
Nta kinyoma avuga, ahora ari uwizerwa buri gihe.
III. Imana ikora ibidasanzwe
11. “Alifungua njia kati ya bahari”
Yaciye inzira hagati mu nyanja.
12. “Na mapito kati ya maji yenye nguvu nyingi”
Imbere y’amazi afite ingufu, akorera abantu inzira.
13. “Msiyakumbuke mambo ya zamani”
Ntimukibuke ibyashize.
14. “Aliitenda jambo jipyaaa, tazama”
Yakoze ikintu gishya, reba neza!
IV. Ibyiringiro by’uyu munsi n’ejo hazaza
15. “Leo na kesho anakujaza furaha”
Uyu munsi n’ejo azaguhaza ibyishimo.
16. “Anaweka maneno katika vitendo jarah”
Avana amagambo mu magambo, akayashyira mu bikorwa.
17. “Chochote wanachopanga, it doesn’t really matter, USISITE”
Icyo abandi bapanga kuri wowe cyose ntigifite icyo kivuze, NTUGATINYE.
18. “Mwaminiye kwanza baraka zitafuata, USISITE”
Ukwiriye kubanza kumwizera, imigisha igakurikiraho, NTUGATINYE.
19. “Anakujua, anakukumbuka, USISITE”
Arakuzi, ahora agutekereza, NTUGATINYE.
20. “Anakutunza, anakufahamu, USISITE”
Azagukomeza, azi ibyawe byose, NTUGATINYE.
V. Ubutware bw’Imana butagira akarengane
21. “Kama vile mbingu zilivyo juu kuliko dunia”
Nk’uko ijuru riri hejuru y’isi,
22. “Ndivyo asiyeringanishwa na mwanadamu”
Ni ko Imana itagereranywa n’umuntu.
23. “Mungu ni Bwana wa yasiyowezekana”
Imana ni Nyagasani w’ibidashoboka.
24. “Kesi yako sio mkuu”
Icyakubabaje si kinini imbere ye.
25. “Mgongo wake ni mwema na uko daima kukubeba”
Amaboko ye ni meza kandi ahora ahari ngo agutware.
26. “Nyosha mikono yako, naye atakushika”
Rambura amaboko, azagufata.
27. “Yeye ni mzazi mwenye rehema”
Ni Umubyeyi wuzuye imbabazi.
28. “Mkimbilie, atakupokea”
Muhungireho, azakwakira.
29. “Ni yeye tu anayeweza kuponya majeraha yako”
Ni We wenyine ushobora gukiza ibikomere byawe.
VI. Amagambo atanga icyizere
30. “Yeye kamwe hashindwi”
Ntazigera atsindwa.
31. “Tuna ushuhuda mwingi”
Dufite ubuhamya bwinshi.
32. “Our Father is the King”
Data ni Umwami.
33. “Never be, never be afraid”
Ntuzigere utinya.
VII. Amagambo asubirwamo
Indirimbo yongera gusubiramo ibice by’ibyiringiro:
• Imana ikora inzira aho bidashoboka
• Ntimukibuke ibyashize
• Yakoze ikintu gishya
• N’ubu iri kukurinda kugira ubwoba, iti: USISITE (Ntugatinye)
VIII. Amagambo asoza
34. “Mipango yake kwako ni njema, hawezi kukuacha yatima”
Imigambi yaguteguriye ni myiza; ntazigera agusiga wenyine.
35. “He is always there for you — USISITE” (x4)
Ahora ahari ku bwawe—NTUGATINYE (x4).
Impera!
Indirimbo Usisite ni ubutumwa bukomeye bw’ihumure, bukubwira ko: Imana ikuzirikana, ica inzira aho ubona ko bidashoboka, ibyashize ntibikubuza kuba umuntu mushya, ugomba kumwizera mbere ya byose, kandi ntugatinye (Usisite) kuko Data wo mu ijuru ahora ahari ku bwawe.
Iyi ni indirimbo ya kane bakoze mu Giswayile, nyuma ya Neema, Yebo [Nitawale] na Emmanuel.
Yirebe kuri YouTube