Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka imitima ya benshi, hari irindi zina rishya na ryo riri kuzamuka mu Rwanda, ni ukuvuga Umwariwase Yvonne.
Umwariwase Yvone ni umuhanzikazi ukiri muto ariko ufite icyerekezo cyagutse, wavukiye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, mu mwaka wa 2004. Ubu atuye i Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, aho akomere urugendo rwe rw’umuziki.
Yvonne yatangarije Paradise ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane, akunda kwifatanya n’abantu bakuru kuko yabigiragaho byinshi. Yagize ati: “Natangiye urugendo rw’umuziki nkiri muto cyane, nkibanda ku kuririmbana n’abantu bakuru kuko nabigiragaho byinshi.”
Korale Siloam yabaye ishuri rimutoza, rimufasha gusobanukirwa umuziki w’ivugabutumwa no gukura mu buryo bw’umwuka n’ubuhanzi. Ubu aririmba muri Nezerwa Family Choir, kandi asengera mu Itorero ADEPR National.
Inkuru ye y’umuziki yageze ku rwego rushimishije muri uyu mwaka wa 2025 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Ku Musaraba.” Ni indirimbo ifite ubutumwa bwo kwamamaza Kristo, cyane cyane ko intego ye ari “ukwamamaza ubutumwa bwiza biciye mu kuramya no guhimbaza, no gufasha benshi guhinduka no kugaruka ku Mwami.”
Yvonne akomoka ku muryango wubakiye ku ndangagaciro z’iyobokamana. Papa we ni Nzabarinda Jean Pierre, na ho mama we ni Mujawimana Jeanette, bose bakaba bamushyigikiye mu rugendo rwe. Avuga ko kumenya aho akomoka bituma amenya n’urugendo arimo, kuko umuryango we wamutoje gukunda Imana no kuyikorera abikunze.
Uretse impano yo kuririmba, Yvonne afite n’icyerekezo cyagutse mu muziki w’ivugabutumwa mu Rwanda no ku isi yose. Afite urubuga rwe rwa YouTube rwitwa “Umwariwase Yvonne”, aho ashyira indirimbo ze n’ibindi bihangano.
Ushaka kumenya neza impano y’uyu mukobwa no kumutera inkunga, wareba indirimbo ye “Ku Musaraba” kuri YouTube.
Yirebe none aha!
Umwariwase Yvonne yinjiye mu Isi ya Gospel