Kuri uyu wa Gatanu kuwa 28 Ukwakira 2023, Singiza Music Ministry yari ifite igitaramo cyahuje ibyampamare bitandukanye.
Singiza Music Ministry yatangiye mu mwaka 1997, itangizwa n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Huye, ni itsinda riramya lmana, Mwuka Wera akamanuka.
Imaze kwigarurira imitima y’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Huye ndetse siho gusa kuko ijya ikorera ivugabutumwa no hanze ya Kaminuza.
Iri tsinda rifite n’umwihariko wihariye abayigize babaha inyigisho z’ijambo ry’lmana ndetse n’ukuri kw’ijambo ry’lmana ku buryo aba baririmbyi baririmba ibyo bazi neza.
Ibi byose bikubiye mu cyanditswe kiri muri Yohana 4:23 (Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu Kuri kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga).
Iri tsinda rifite indirimbo zabo bwite kandi zanamenyekanye cyane murizo ndetse zinakoreshwa cyane, dusangamo “Kingura Ijuru”.
Iki gitaramo cy’iri tsinda cyari gifite intego dusanga mu gitabo cya Ezira :3:11-13 "Twese tuvuge n’amajwi arenga tuvuga ibyo Imana yadukoreye.”
Iyi nkuru ivuga ku rufatiro rwari rwubatswe rushinzwe nyuma y’uko inzu ya mbere yari yarasenywe ariko hubatswe urundi rufatiro abantu bararirimba barishima bahimbaza lmana ku bwo imbabazi zayo zihoraho iteka ryose“.
Bamwe mu batumirwa barimo harimo Pastor Viva Vincent ndetse n’umuramyi Luc Buntu, aba bose babarizwa mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba kigeza saa sita z’ijoro muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye ahazwi nka Main Auditorium.
Paradise.rw twaganiriye n’umuyobozi wa Singiza Music, Ronald Muranira atubwira ko iki gitaramo cyagenze neza cyane kuruta uko babitekerezaga. Yagize ati “Twateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwibuka ibyo lmana yadukoreye ndetse no kubwira abanda ineza ya Kristo”.
Iri tsinda ntabwo rigizwe n’abanyeshuri gusa kuko bafite na Diaspora hanze ya kaminuza.
Iki gitaramo kitabiriwe na Pastor Viva Vincent n’umuramyi Luc Buntu