× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Choir yujuje BK Arena mu gitaramo cy’amateka cyasoje "Shalom Gospel Festival" izajya iba buri mwaka-PHOTOS

Category: Choirs  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Shalom Choir yujuje BK Arena mu gitaramo cy'amateka cyasoje "Shalom Gospel Festival" izajya iba buri mwaka-PHOTOS

Tariki 17 Nzeri 2023, umunsi utazibagirana ku bakunzi b’umuziki wa Gospel kuko ari bwo Korali yo muri ADEPR yanditse amateka yo kuzuza inyubako ya BK Arena yakira abantu barenga 10,000.

Byari mu gitaramo gisoza iserukiramuco "Shalom Gospel Festival" ribaye ku nshuro ya mbere ariko rikaba rizajya riba muri mwaka. Ryabereyemo ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha ababyeyi batishoboye babyariye iwabo aho bahawe na Shalom choir imashini zidoda, ndetse haba n’ibiganiro byajuje iyi korali n’urubyiruko rwa ADEPR mu ntero ivuga ngo "Urubyiruko ADEPR Yifuza".

Ku cyumweru tariki 17 Nzer 2023 ni bwo muri BK Arena hasorejwe iri serukiramuco, hanatangizwa Shalom Charity igamije gufasha abatishoboye. Ni mu gitaramo gikomeye iyi korali y’i Nyarugenge yatumiyemo umuramyi Israel Mbonyi. Iki gitaramo kitabiriwe mu buryo butangaje, dore ko BK Arena yuzuye ndetse abantu benshi cyane barenga 1000 basubirayo.

Igitaramo cya Shalom choir kitabiriwe n’abarimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rurangwa Valentin, Aline Gahongayire, Pastor Desire Habyarimana, Pastor Mugabo Venuste, Pastor Olivier Ndayizeye wa Zion Temple Ntarama, Bosco Nshuti, n’abandi benshi.

Shalom Choir yo mu Itorero ADEPR Nyarugenge, yabaye Korali ya mbere yujuje BK Arena igizwe n’imyanya isaga 10,000 mu giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Shalom Gospel Festival”. Ni igitaramo cyamaze amasaha 6 kuva saa Munani kugeza saa Mbiri z’ijoro, bakaba bagifatiyemo amashusho y’indirimbo zabo nshya bazasohora mu bihe biri imbere.

Amakuru Paradise.rw yamenye ni uko Shalom choir yanditse amateka yo kuzuza neza BK Arena kuko igitaramo cyayo kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10, kandi abandi benshi bagasubirayo, mu gihe icyo Israel Mbonyi yakoze kuri Noheli ishize kitabiriwe n’abantu ibihumbi 8, ariko nawe akaba yaranditse amateka akomeye yo kugurisha amatike agashira "Sold Out".

Agahigo ka Israel Mbonyi karakomeye kuko we yarishyuje, amatike arashira neza neza, ariko Shalom choir yo kwinjira byari ubuntu. Gusa nayo yanditse amateka yo kuba aba mbere bujuje no hejuru inyubako ya BK Arena. Ibi bakoze, ni bwo bwa mbere bibayeho kuri iyi nyubako.

Iki giterane cya Shalom choir cyaranzwe n’ibyiciro bibiri; icyiciro cya mbere cyarimo ijambo ry’Imana, ubumamya n’indirimbo z’amakorali, mu gihe icya kabiri cyibanze ku ndirimbo ari na cyo cyakiriwemo umuhanzi Israel Mbonyi.

Cyayobowe n’abashyushyarugamba b’abanyamakuru ari bo Neema Marie Jeanne wakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) na Eric Shaba wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda akaba akunda no kuyobora ibitaramo bitandukanye.

Mu cyiciro cya mbere haririmbye korali zirimo Shalom Choir yigaragaje iririmba indirimbo nka “Turagukurikiye, Yaranguraniye, Mwuka Wera, Ubuntu, iyitwa Yasannye Imitima iherutse gushyira ahagaragara n’izindi.

Pasiteri Dr Twahirwa Raymond, Umushumba wo mu Rurembo rwa Huye, yatanze ubuhamya bw’aho Imana “yamukuye mu buzima bwo ku muhanda imuhindura umuntu ukomeye none ubu ni umuganga.

Yavuze ko mu buzima bwo ku muhanda yabaga mu muryango w’aba “Rasta” witwa Abasaje, anywa urumogi no gusayisha mu byaha bitandukanye. Yujuje imyaka 25, ni bwo Imana yamuhamagaye imubwira iti: “Nurenza aha urapfa…”

Ku myaka 33 yatangiye amashuri abanza yigana n’abana be, ariko ntiyacika intege kugeza ageze muri Kaminuza. Ati: “Imana yangiriye neza niga na Kaminuza, ubu ndi muganga. Nagira ngo nkubwire ngo humura nawe Imana yaguhindurira ubuzima”.

Mu cyiciro cya kabiri, Korali Shalom yagarutse yahinduye imyambaro, maze iririmba indirimbo zirimo iyitwa Ijambo Nyamukuru, Nyabihanga, ndetse na Komeza Ugende yatumye benshi babyina karahava.

Mu gihe hari hategerejwe Israel Mbonyi ku rubyiniro bamwe mu bakunzi be banyuzagamo bagahagamara bati “Mbonyi wee!”, aje yakirwa n’urufaya rw’amashyi n’urusaku rw’ibyishimo.

Yaririmbye indirimbo zirimo Nzaririmba, Yankuyeho Urubanza, Baho, Nzi Ibyo Nibwira, Karame, Nina Siri, Umusirikare, Hari Ubuzima, Yaratwimanye n’Icyambu. Yateguje abitabiriye igitaramo ko kuri Noheli y’uyu mwala azongera agataramira muri BK Arena.

Shalom Choir yanamurikiyemo ibindi bikorwa bakora by’urukundo nk’icyitwa “Shalom Charity” aho bahaye imashini zidoda ababyeyi b’abapfakazi bibumbiye mu itsinda rigizwe n’abantu 190, bishyurira Mituweli abasaga 350 mu Turere twa Huye na Nyabihu.

Abarenga 90 bakijijwe bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Shalom choir y’i Nyarugenge yakuriwe ingofero

Israel Mbonyi yeretswe urukundo

Innocent Muparasi yakuriwe ingofero

BK Arena yuzuye no hejuru

Shalom Choir yari ifite ibyuma by’akataraboneka

PHOTOS: Moses Niyonzima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.