Ku wa 1 Ukuboza 2025 Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Senateri Dr. Frank Habineza wo mu Ishyaka rya politike rya Green Party yagaragaje uruhande ahagazeho ku ifungwa ry’insengero.
Senateri Dr. Frank Habineza akaba umunyapolitiki w’Umunyarwanda, washinze kandi uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), akaba kandi ari umusenateri watowe ku wa 14 Ukwakira 2025, aho yatorewe gusimbura abasenateri basoje manda zabo, mu magambo ye bwite yagize ati:
“Ku kijyanye n’insengero, twe twifuza ko zafungurwa. Izujuje ibyangombwa, izo bavuze ngo mukore ibi n’ibi, hari izabyujuje. Izo ngizo rero twifuza ko zafungurwa vuba na bwangu. Izitarabyuzuza na zo zibyuzuze. Ntabwo dushyigikiye akajagari, RGB yarabitangaje. Turasaba ko itsinda ryazifunze rikabasaba kugira ibyo buzuza, ryasubirayo rikajya kuzifungura.
Ubushize nagize agahinda ubwo najyaga mu bukwe mu Karere ka Gatsibo, tukagenda ibirometero hafi 20 dushaka ahantu twasengera. Abantu bamwe bujuje ibisabwa. Ni ukuri bafungurirwe. Dufite amakuru ko ibyo Leta yabasabye babyujuje, ariko kugeza ubu ntibarafungurirwa.
Kandi si Abakristo gusa, n’Abayisilamu barabyujuje. Bo bemeza ko ibyo basabwe bifite agaciro, ariko barabikoze. RGB rwose nidohore, kandi niba hari andi mabwiriza bashyizeho, hakaba hari abantu bayubahirije, nibafungure.
Insengero zifitiye Igihugu akamaro: zituma abantu bigishwa imico myiza yo kwirinda gukora ibyaha, ubugome n’ibindi. Zimwe zifasha Igihugu mu iterambere, kuko hari izubatse amahoteli, amashuri, amavuriro, zifite n’akamaro ku bukungu bw’Igihugu.
Niba Leta ibasaba kubahiriza amategeko bakabikora, na yo niyubahirize ibyo yavuze, ifungurire abafite ibyangombwa byuzuye.”
Uyu musenateri wagiye yiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ahanganye na Perezida Paul Kagame, yagiye agira uruhare rufatika mu mibereho y’Igihugu mu byo kurengera ibidukikije, demokarasi, iterambere ry’urubyiruko n’imiyoborere ishingiye ku butabera.
Mu magambo ye ku ifungwa ry’insengero mu Rwanda, yashimangiye ko izujuje ibisabwa n’amategeko zigomba gufungurwa vuba, asaba ko amategeko yakubahirizwa ariko kandi abantu bakagira uburenganzira bwo gusenga, avuga ko insengero zifitiye Igihugu akamaro mu myigishirize y’imico myiza, kurwanya ibyaha no gutanga nkunga ifatika mu mashuri, amavuriro n’ubukungu.
Yasabye ko habaho ubufatanye n’ubwumvikane, abanyamadini bakubahiriza ayo mategeko na RGB ikubaha icyo yavuze, abo yasabye kuzuza ibyangombwa ikabafungurira mu gihe bigaragara ko babyujuje.
Senateri Dr. Frank Habineza wo mu Ishyaka Green Party of Rwanda yasabye ko insengero zujuje ibisabwa zifungurwa kuko zifatiye runini Igihugu