× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

See Muzik yasohoye indirimbo "Remind me" (Nyibutsa) akorera itangazamakuru ibitamenyerewe mu Rwanda

Category: Artists  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

See Muzik yasohoye indirimbo "Remind me" (Nyibutsa) akorera itangazamakuru ibitamenyerewe mu Rwanda

Patrick Cyuzuzo uzwi nka SEE Muzik yageneye abakunzi be indirimbo nshya yise"Remind Me" ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kutibagirwa Ineza y’Imana.

See Muzika ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ahuza injyana zitandukanye nka R&B, Pop, gospel na Afro-Soul. SEE Muzik ni izina ryakomotse ku burwayi bukomeye bw’amaso yahuye nabwo ubwo yabwirwaga na muganga ko bishobora kuzamuviramo kutongera kubona burundu, ariko ntibyamuca intege ahubwo akomeza kwiringira no kwizera ko Imana imufiteho umugambi mugari.

SEE Muzik yibanda ku kuririmba mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze burenge imbibi z’u Rwanda. Mu mwaka wa 2016 nibwo yasohoye indirimbo ye yambere, kuri ubu zikaba zimaze kugera kuri 6.

Intego ya SEE Muzik ni uguhindura urubyiruko rutarakira agakiza, cyane ko ari rwo ruhura no guhangayika ndetse n’agahinda gakabije kuruta ibindi byiciro byose. Yifuza kuzabona urubyiruko rwakira agakiza, rukira ibikomere kandi rufite icyizere cy’ahazaza rubikesha umuziki we.

Ni kenshi itangazamakuru ryagiye rigaragaza ko abahanzi b’ibyamamare baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana [Gospel Music] bakwiriye kujya bashyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru (Press release) igihe bashyize hanze indirimbo n’ibindi bikorwa bikomeye.

Impamvu yumvikana ni uko akenshi niba umuhanzi ashyize indirimbo hanze abakunzi be baba bakeneye kumenya imvo n’imvano y’iyi ndirimbo n’indi mishinga aba ateganya mu minsi iri imbere.

Ibi biba bigomba gukorwa kuko niba uri umuramyi ntabwo uri uwawe ahubwo uri uw’abakunzi bawe, rero kumva indirimbo yawe ntabwo biba bihagije ahubwo baba bagomba no kumenya impamvu yayo. Nta wundi muyoboro rero bamenyeramo gahunda zawe uretse mu itangazamakuru.

Impamvu yumvikana: Iyo umuramyi w’icyamamare asohoye indirimbo cyangwa se afite ikindi gikorwa, usanga abanyamakuru benshi bifuza kuganira nawe. Rero ntabwo yabona umwanya wo kuganira na buri wese dore ko usanga n’ibibazo bamubaza byenda gusa. Ariko mu gihe yasohoye ’Press release’ buri wese azasubirizwamo.

Ibi See Muzik akoze ni umukoro kuri bagenzi be nka Israel Mbonyi, Papi Clever&Dorcas, Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Chryso Ndasingwa, Aline Gahongayire, Tonzi, Jesca Mucyowera, Patient Bizimana, Adrien Misigaro, Sarah Sanyu Uwera, Alex Dusabe n’abandi.

Muri iri tangazo rigenewe abanyamakuru, uyu muramyi See Muzik yavuze imvano y’iyi ndirimbo,urugendo rw’umuziki we,inkomoko y’izina see Muzik n’ibindi...Ati "Indirimbo ’Remind me’ ni indirimbo y’ubugingo bwuzuye kwizera, gushimira no kwitekerezaho."

Nk’uko yabitangaje, "Unyibutse" ni indirimbo nshya yashibutse ku nkuru mpamo, yitsa ku rugendo rwo kwizera no gushimira Imana. Ivuga ku ibihe twanyuzemo twibagiwe, akamaro ko kwibuka aho twavuye n’urukundo rw’Imana rwatuyoboye.

Binyuze muri iyi ndirimbo, See Muzik agendeye ku buhamya bwayo asaba buri muntu ko yayigira isengesho ku giti cye, agahora yibuka urukundo rw’Imana no kubaho kwayo, kabone nubwo gusubizwa n’ubwibone byatambamira umucyo.

Amavu n’amavuko: Igitekerezo cya "Remind me" cyaturutse ku ndirimbo ya kera, "Mana nubona ntangiye kubyibagirwa, Mana uzanyibutse," cyaje ubwo See Muzik yari arimo gusenga mu cyumba cye ku ya 22 Mutarama 2022, yibuka uburyo byoroshye kwibagirwa urugendo rwacu no gutakaza icyerekezo cy’ubuzima.

Aka gace gato yahise agashyira ku rubuga rwa Tiktok, n’ubwo atari aziko kazashibukamo indirimbo ye bwite. Amaherezo biganisha ku guhanga iyi ndirimbo.Avuga ku butumwa bukubiyemo,yagize ati":Nkurikije inkuru yanjye bwite, "Remind Me" yerekana uburyo twibagirwa byoroshye imigisha twabonye n’amasengesho yacu amaze gusubizwa.

Ni indirimbo ihuje inkuru n’Abisiraheli aho mu gitabo cyo Kuva 16: 2-3, havuga ukuntu bicujije kuva muri Egiputa ubwo Imana yabarokoraga mu buryo bw’igitangaza. Nkuko baca umugani mu Kinyarwanda ngo; "Utazi iyo ava, ntamenya iyo ajya," uyu mugani ushimangira akamaro ko kwibuka amateka yacu kugirango duhe umurongo icyerekezo cyacu.

"Remind me" irenze indirimbo; ni isengesho ryo kuzirikana ahahise hacu n’ibyiza by’Imana, bidutera imbaraga zo kubaho turi maso dukurikije umuhamagaro wayo. Ivuga ku kubatwa n’ibyaha ndetse no gusubira inyuma. Inadusaba kwibuka igitambo cya Kristo kandi tugashishikazwa n’urukundo rwe no gukurikiza ubuzima bwubaha Imana.

Ni indirimbo yatunganyijwe n’ikipe ngari irimo Team:
Producer Audio: Bdim
Mixing and Mastering: T Van
Video Director: Enock Zera
Colorist: Umutware Nicolas

Abandi bantu bakoranye muri uyu mushinga mugari ni Ikipe igizwe na aThe seers, Mok Vybz, Ntuzeeh, hamwe n’abakinnyi aribo Abijuru Honorine (Mama we) na Shyaka Javin (Umwana we).

Indirimbo "Remind me" yasohotse kuwa 25 Gicurasi 2024. Ubu iraboneka k’umuyoboro wa YouTube "See Muzik" kandi vuba izaboneka ku mbuga zitandukanye za muzika.:

Binyuze mu ndirimbo"Unyibutse," See Muzik yizeye ko benshi bazafashwa n’iyi ndirimbo, akanabashishikariza kuguma mu nzira ikwiye kandi bagakomeza kuzirikana urugendo rwabo rw’ubuzima. Iyi ndirimbo kandi yizeye ko nawe izamubera urumuri mu rugendo rwe rw’umuziki no mu buzima busanzwe.

Uyu muramyi akaba yashyizeho uburyo bwo kuganira n’abakunzi be ushobora kumwandikira kuri: +250788969191,cyangwa kuri Imeri: [email protected] Muzik.

See Muzik akoze ibintu byananiye abandi baramyi bo mu Rwanda

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "REMIND ME" YA SEE MUZIK

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.