× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sauti Hewani Ministries yahuriye na Rose Muhando mu giterane cy’imbaturamugabo cya Ev. Dana Morey

Category: Choirs  »  March 2024 »  Pastor Rugamba Erneste

Sauti Hewani Ministries yahuriye na Rose Muhando mu giterane cy'imbaturamugabo cya Ev. Dana Morey

Sawuti Hewani Ministries imaze kubaka izina nyuma y’umwaka imaze itangiye ivugabutumwa mu buryo bwagutse dore ko yabanje kuba korari muri Bethisaid Holy Church, yanditse amateka yo guhurira ku ruhimbi na Rose Muhando.

Sawuti Hewani iri ku rwego mpuzamahanga aho ifite abaririmbyi bageze kuri 80 bari mu gihugu cy’u Rwanda n’abandi bari ibwotamasimbi.

Mu kiganiro Umunyamakuru wa Paradise.rw yagiranye na Perezida wa Sawuti Hewani Ministries, Apostle Emmanuel, yadutangarije byinshi kuri yo harimo n’inkomoko y’iri zina.

Apostle Emmanuel agira ati "Sawuti Hewani Ministries yavutse mu mwaka ushize yahoze ikora umurimo wImana muri Bethesda Holy Church".

Akomeza avuga ko yatangiye yitwa Sawuti Hewani Choir mu mwaka 2004 bari abantu 9 bari biganjemo abakongomani. Ati "Twaricaye dushaka izina tugomba kwitwa ku bwiganze bw’abakongomani byabaye ngombwa ko haboneka izina ry’igiswahili Sawuti Hewani bisobanura "Ijwi riranguruye".

Perezida wa Sawuti Hewani Ministries yatubwiye uko batangiye uyu murimo nyuma yuko bavuye muri Bethesda Holy Church. Ati: "Sawuti Hewani Ministries yatangiye mu mwaka 2023 mu gihe twavanga muri Bethesda Holy Church tugiye gukora umurimo mu buryo bwagutse ku buryo budafite umupaka ku buryo bwambuka imipaka".

Ibindi yadutangarije harimo umuhanzikazi Rachel Rwibasira akaba n’umwanditsi w’indirimbo ni nawe wanditse iyitwa "Ijisho ry’Imana" yatumye bamenyekana ikaba iri mu njyana Rose Muhando aririmbamo.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba bari bafite inzozi zo kuzahura nawe, Apostle Emmanuel akomeza agira ati: "Iyi ndirimbo ntitwayikoze tuzi ko tuzahura na Rose Muhando nubwo twahuriye i Kirehe mu giterane. Ahubwo ni igihangano cy’Umwuka cyamanutse turacyumva tugiha ubugororangingo".

Akomeza agira ati: "Cyane cyane kinyuze mu mwanditsi wanditse indirimbo ijisho ry’Imana ni Rachel Rwibasira umukobwa wa Pastor Rwibasira Vincent wayanditse."

Yakomeje atangaza ko bakunda indirimbo za Rose Muhando dore ko iyo bagiye mu ivugabutumwa baririmba indirimbo byibuze imwe mu z’uyu muhanzikazi wafashe imitima y’abanyafurika.

Sawuti Hewani Ministries na Rose Muhando bahuriye bwa mbere mu Karere ka Kirehe ahamaze iminsi hari kubera igiterane cy’imbaturamugabo cyateguwe n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Ev. Dr. Dana Morey. Ni igiterane cyasojwe kuwa 10 Werurwe 2024.

Muri iki cyumweru kuva tariki 13-17 Werurwe 2024, umukozi w’Imana Ev. Dana Morey arakorera ikindi giterane gikomeye mu Karere ka Ngoma, naho hazaririmba ibyamamare Rose Muhando na Theo Bosebabireba.

Sawuti Hewani Ministries yeretswe urukundo rwinshi, ikabya inzozi zo guhura n’icyamamare Rose Muhando. Abitabiriye iki giterane ndetse na Rose Muhando ubwe bakuriye ingofero Sawuti Hewani Ministries kubera ubuhanga bwayo n’uburyohe bw’indirimbo zabo.

Ikindi twabatangariza ni uko iyi Sawuti Hewani Ministries ifite urugendo ruzerekeza mu Intara y’Amajyepfo mu ivugabutumwa mu itorero rya Living Word Temple rikorera i Save. Iki giterane kizabera ku kibuga cy’umupira ahitwa i Mugogwe hafi yo kwa Mana ivuga.

REBA INDIRIMBO YATUMYE SAWUTI HEWANI BAKURIRWA INGOFERO NA ROSE MUHANDO

REBA UKO SAUTI HEWANI MINISTRIES YITWAYE MU GITERANE CYA DANA MOREY

REBA AMAFOTO Y’IGITERANE CYA EV. DANA MOREY MURI KIREHE

Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mwarakoze kubwimirimo myiza Imana ibakoresha

Cyanditswe na: Rev.Innocent Habyarimana   »   Kuwa 12/03/2024 17:10

Nimukomerezaho IMANA irimuruhande rwanyu mufite abakunzi benshi kdi mufite IMANA murimwe ninayompamvu izakomeza kubashyigikira turikumwe ndabakunda cne

Cyanditswe na: Rutesi   »   Kuwa 12/03/2024 15:39