× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sarah Sanyu yatanze ubutumwa bw’ihumure nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Nifuate”

Category: Artists  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sarah Sanyu yatanze ubutumwa bw'ihumure nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Nifuate”

Umuhanzikazi Sarah Sanyu akaba n’umwe mu baririmbyi b’imena ba Korali Ambassadors of Christ, yatanze ubutumwa bw’ihumure mu gihe amaze iminsi micye ashyize hanze ndirimbo ye nshya yise “Nifuate” [Nkurikira].

Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n’ibibazo bitandukanye bibibutsa intege nke zabo, ariko nanone bakabona amahirwe yo kongera gutekereza ku ntego y’ubuzima.

Ni muri urwo rwego umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sarah Sanyu, yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa “Nifuate”, irimo ubutumwa bwuzuye ihumure, ukwizera n’ihamagarwa ryo gukurikira Imana.

Iyi ndirimbo igaruka ku magambo agaragaza urukundo rw’Imana ihamagarira umuntu wese wayobye cyangwa ufite umutima uremerewe, kumwiyegereza no kumwiringira.

Ivuga ko nubwo Satani ashobora kugerageza umuntu, atigera amunesha, kandi ko inzira y’ukuri izagaragarira uwiringira Imana. Nanone ishishikariza abantu kuba “abarobyi b’abantu,” igitekerezo gishingiye ku ihamagarwa ryo gukora umurimo w’Imana no gufasha abandi kubona inzira y’agakiza.

Mu butumwa bujyanye n’iyi ndirimbo, Sarah Sanyu agaragaza ko gukurikira Imana ari yo nzira izana amahoro n’ihumure, aho umuntu asiga ubwoba, intimba n’agahinda, akinjira mu buzima bushya burimo ibyishimo n’icyizere. Ni ubutumwa bufasha abantu kongera gusubiza amaso ku Mana, cyane cyane mu bihe isi irimo ibigeragezo byinshi.

Uretse ubutumwa bw’iyi ndirimbo, Sarah Sanyu ukunze gutanga ubutumwa ku mbuga ze asangiza abakunzi be amagambo y’ihumure n’ukwizera Imana, aherutse kubwira abamukurikira ati: “Nimwegurire Imana byose. Muyiherereze amaganya, imigambi n’ibyo mudashobora kugenzura. Hari amahoro ava mu kureka byose ukiringira ubushake bwayo. Mu gihe uba usinziriye, Imana iba iri gukora ku bibazo biguhangayikishije.”

Ubu butumwa buhumuriza yabushingiye ku cyanditswe cyo muri Matayo 6:10 havuga hati: ‘Ubwami bwawe nibuze, ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru,” avuga ko abantu bagomba kwiga kureka ibibarushya bakabishyikiriza Imana, kuko ari yo itanga amahoro arambye.

Iyi ndirimbo “Nifuate” ni ubutumwa buhamagarira abantu gusubira ku isoko y’ubuzima, bakiyibutsa ko hari ijwi ribahamagara ribabwira riti: “Nkurikira.” Ni ijwi ryo guhumuriza abacitse intege, rikabibutsa ko hari Uwiteka uhorana na bo mu bibazo byose.

Iyi ndirimbo “Nifuate” ni ikimenyetso cy’uko Uwiteka ahamagarira buri wese kumukurikira.
Yirebe kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.