"Ihorere Rwanda, Imana yakwibutse, yaguhinduriye amateka, dusubizwa icyizere cyo kubaho, turiho humura, ntibizongera." Sanze Eleda mu ndirimbo nshya yise ’Ihorere Rwanda’.
Eleda yumvikana muri ’Ihorere Rwanda’, ashima Imana yakuye u Rwanda mu mwijima ukabije, ikerekana gukomera kwayo, abari bihebye, ubu bakaba bashinganye. Ni indirimbo igaragaramo amashusho ye ubwo yari yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kesho.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Sanze Eleda ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Gisozi, yatanze ubutumwa ku banyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomera ntibaheranwe n’ibihe.
Aragira ati "Ubutumwa natanga ni uko kuri yi nshuro ya 29 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tudakwiriye guheranwa n’ibihe, ahubwo dukomere, dutwaze, dukore kandi turusheho gusabira igihugu cyacu n’abagituye. TWIBUKE TWIYUBAKA".
Sanze Eleda azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Irumva", "Umugoroba", "Nahuye na Yesu", "Ibisharira" n’izindi. Yigeze kubwira Paradise Tv ko akunda cyane indirimbo za Alpha Rwirangira. Ijambo ry’ubwenge agenderaho ni irivuga ngo ’Igitonyanga ntigitobora urutare ku bw’imbaraga gifite ahubwo gihozaho, ntugacike intege’.
Sanze Eleda yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Sanze Eleda yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Sanze Eleda yakoze indirimbo y’ihumure yise Ihorere Rwanda
NGIYI INDIRIMBO NSHYA ’IHORERE RWANDA’ YA SANZE ELEDA
Indirimbo ze ziratunyura Kandi zirimo inyigisho nyinshi,