Umuhanzikazi Sanze Eleda wishimira cyane ibyo yagezeho mu muziki mu mwaka wa 2022, yatangaje ko umwaka utaha wa 2023 azakora igitaramo gikomeye ari nacyo cya mbere azaba akoze kuva yinjiye mu muziki.
Paradise.rw yamubajije ibyo yishimira yagezeho mu 2022, adusubiza agira ati "Ni uko Imana ikindindanye n’umuryango mbese kuba ndiho ndabyishimira. Icya kabiri ni uko muri uyu mwaka mbashije gukora indririmbo zirenze izo nari nihaye mbitangira. Mbese mu mwaka 1 maze ntangiye umusiki ku giti cyanjye intego nihaye nayigezeho ndashima".
Yatangaje ibi ubwo yasohoraga indirimbo ye nshya yise "Ibisharira". Ni indirimbo yaje isanga izindi eshanu amaze gukora zirim: "Irumva", "Nahuye na Yesu", "Umugoroba" na "Akagezi". Uyu muhanzikazi uvuga ko umwaka wa 2022 yawukozemo ibikorwa byinshi mu muziki, yateguje igitaramo cya mbere mu 2023, ati "Ndateganya kuzakora igitaramo cyanjye cya mbere kandi cyiza".
Eleda ntabwo aruzuza neza imyaka ibiri mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yageze hanze tariki 21.08.2021, gusa yatangiye kwandika indirimbo ze bwite mu 2020. Indirimbo yitwa "Umugoroba" niyo yamwinjije mu muziki.
Asobanura ko impamvu yinjiye mu muziki ni ukubera ko yiyumvisemo impano mu kuririmba, guhimba no kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bwiza buvuga Imana, ahita yumva ko ariyo mpano yahawe ku buntu kandi "ngomba kuyikoresha".
Ni izihe ndoto ze mu muziki
Ati "Ni uko nabona cyangwa nakumva abantu benshi imitima yabo ihemburwa n’ubutumwa buri mu muziki cyangwa ibihimbano byanjye kuko ni cyo isi ya none ikeneye. Kuko imitima ya benshi yabaye akahebwe ku bwo guca muri byinshi bitubabaza. Rero dukeneye ihumure rituruka ku Mana".
Sanze Eleda amaze gukora indirimbo 6 mu mwaka umwe n’amezi macye amaze mu muziki
Sanze Eleda arashaka gukora igitaramo cya mbere mu 2023
Ari mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IBISHARIRA" YA ELEDA