"Ndashima" niyo ndirimbo nshya ya Sanze Eleda, ikaba ije ikurikira iyo yise "Ibisharira" imaze amezi 2 iri hanze.
"Impamvu yo kuyandika ni igisingizo cyo gushimira Yesu icyo yakoreye inyoko muntu" - Ni ko Sanze Eleda yabwiye Paradise.rw ubwo yari abajijwe impamvu yanditse iyi ndirimbo ye nshya yise "Ndashima". Ni indirimbo ifite iminota 5 n’amasegonda 13.
Kuba ari gukora cyane, dore ko buri mezi 2 ashyira hanze indirimbo nshya kandi ikishimirwa cyane, yabivuzeho ati "Impamvu yo gukora cyane ni uko ijuru riba ryatanze ibyo gutanga kandi burya umurimo wose werekejeho amaboko uwukorana umwete".
Indirimbo yaherukaga gusohora ni iyitwa "Ibisharira", ikaba nayo yaraje isanga izindi eshanu yari amaze gukora zirimo: "Irumva", "Nahuye na Yesu", "Umugoroba" na "Akagezi".
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDASHIMA" YA SANZE ELEDA
Eleda ntabwo aruzuza neza imyaka ibiri mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yageze hanze tariki 21.08.2021, gusa yatangiye kwandika indirimbo ze bwite mu mwaka wa 2020 nk’uko yabitangarije Paradise Tv. Indirimbo yitwa "Umugoroba" ni yo yamwinjije mu muziki.
Asobanura ko impamvu yinjiye mu muziki ni ukubera ko yiyumvisemo impano mu kuririmba, guhimba no kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bwiza buvuga Imana, ahita yumva ko ariyo mpano yahawe ku buntu kandi "ngomba kuyikoresha".
Eleda arangamiye gukora umuziki uhembura imitima y’abantu benshi, "igahemburwa n’ubutumwa buri mu muziki cyangwa ibihimbano byanjye kuko ni cyo isi ya none ikeneye". Yongeraho ati "Kuko imitima ya benshi yabaye akahebwe ku bwo guca muri byinshi bitubabaza. Rero dukeneye ihumure rituruka ku Mana".
Sanze Eleda arakataje mu muziki wa Gospel
REBA IKIGANIRO NSANZE ELEDA YIGEZE KUGIRANA NA PARADISE TV