× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sam Gitangaza waririmbye ngo "abo banyamakuru ubahe ku muceri" afite inzozi zo kuzagera ku rwego rwa Israel Mbonyi

Category: Artists  »  February 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Sam Gitangaza waririmbye ngo "abo banyamakuru ubahe ku muceri" afite inzozi zo kuzagera ku rwego rwa Israel Mbonyi

Irambona Samuel niyo mazina ye, ariko mu muziki yahisemo kwitwa Sam Gitangaza.

Sam Gitangaza ni umusore w’umuhanga cyane mu kwandika indirimbo, akaba asengera mu itorero rya ADEPR Mutara, Paruwase ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Sam Gitangaza aganira n’umunyamakuru wa Paradise.rw, yadutangarije ko aririmba muri Korari Urumuri, akaba afite ibihangano byinshi atarabonera ubushobozi bwo kuba yabishyira hanze.

Avuga ko amaze gukoramo indirimbo ebyiri nk’iyitwa "Ikibemeza" ndetse na "Nubutabazi", akaba afite n’izindi zikiri gutungwanywa muri Studio.

Sam Gitangaza amaze gukora indirimbo ebyiri

Akomeza avuga ko afite inzozi nziza zimusunikira mu muhamagaro wo gukorera Imana binyunze mu mpano yo kuririmba. Yifuza kugera ku rwego rwa Israel Mbonyi na Bizimana Patient b’ibyamamare muri uyu mwuga wo kuririmbira Imana.

Uyu musore ufite umwihariko mu miririmbire ye ndetse n’imyandikire itangaje, akoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na YouTube, hose akaba yitwa Sam Gitangaza. Iyo muganira, wumva afite intego mu muziki kandi yizeye kuzazigeraho.

Sam Gitangaza yamamaye mu ndirimbo "Ikibemeza" aririmbamo amagambo yihanganisha abakozi b’Imana bakora akazi kabo mu kwitanga kwinshi ariko bagacibwa intege n’ubuzima n’abantu yise abanyamakuru, babita ba Morodikayi, nyamara bakibagirwa ko basenga Imana ihindura amateka.

Yabwiye abageragezwa kwirinda kwihorera ku babishongoraho n’ababakomerekesha amagambo yabo aryana, ahubwo abasaba kujya babifuriza ineza, bakabaha umuceri n’igikoma. Hari aho aririmba ati "Abo banyamakuru ubahe ku muceri ubabwire ko nzarema ikibemeza".

[Luka 6:29 Ugukubise mu musaya umuhindurire n’uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu. 30Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi].

Ahumuriza ababuze urubyaro, bakunze kubwirwa na rubanda [ba bandi yise abanyamakuru] bati "Niba ari umuhanga niyihe umwana", ndetse akanibasira abavuga ko abantu basenga bameze nk’injiji, abo bose abasubiza ko Imana izarema ikibemeza.

Sam Gitangaza azwi cyane mu ndirimbo yise ’Ikibemeza’

REBA INDIRIMBO YA SAM GITANGAZA YITWA "IKIBEMEZA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.