Abategura Rwanda Shima Imana, bagaragaje imbogamizi eshatu zikomeye, ariko basanga buri Munyarwanda akwiye kuyigira iye kugira ngo zibashe gukemuka mu buryo bwiza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, abayobozi batandukanye barimo Amb. Prof. Charles Murigande, Pastor Mary Kamanzi (Umuhuzabikorwa wa PEACE Plan Rwanda), Reverend Isaïe Ndayizeye (Umushumba Mukuru wa ADEPR);
Bishop Alfred Gatabazi (Ayobora Alliance Évangélique n’Itorero Bethanie) na Pastor Jimmy Muyango (Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PEACE Plan Rwanda), bagarutse ku buryo Rwanda Shima Imana igiye kuba mu matorero yose yo mu Rwanda kuva ku wa 29 kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Bavuze kandi ku mbogamizi zitandukanye iki gikorwa cyagiye gihura na zo kuva cyatangira mu 2012.
Amb. Prof. Charles Murigande yasobanuye ko Rwanda Shima Imana yatangijwe na The PEACE Plan mu 2012 nk’igihe cyo gufatanya hagati y’abatuye Igihugu, bagashimira Imana ku byo yabakoreye.
Yagize ati: “Rwanda Shima Imana yatangiye mu wa 2012 bitekerejwe na The PEACE Plan, bashaka kujya basubiza amaso inyuma bakareba aho Imana ibagejeje, bagashimira. Iki gikorwa cyubakiye ku butumwa bwo mu Gutekeka 8:11-18 ubwo Mose yabwiraga Abisirayeli ati ‘Maze rero ugiye kwinjira mu gihugu cy’isezerano… ntuzibagirwe ko Imana ari yo iguha imbaraga n’ubwenge byo gukora ibyo byose biguhesha ubutunzi.’”
Ariko kuva yatangira, hari imbogamizi eshatu zagiye zigaragara, nk’uko byasobanuwe na Pastor Jimmy Muyango ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa Paradise.
1. Imbogamizi z’amikoro – Hakenerwaga amafaranga menshi yo gutegura ibirori bikomeye haba muri sitade cyangwa mu matorero yose.
Yagize ati: “Ikintu cyose giteguwe gisaba amikoro. Akenshi haburaga amafaranga cyangwa ubumenyi bukenewe, bigatuma hari bimwe byateganywaga ariko ntibikorwe. Nyamara turashimira Imana ko umwaka ushize ibyakozwe byarenze ibyo twari twateguye.”
2. Ownership (kugira igikorwa icyabo) – Hari ababona Rwanda Shima Imana nk’iy’itorero runaka cyangwa umuntu runaka. Muyango yasobanuye ati:
“Rwanda Shima Imana si iya PEACE Plan cyangwa Pasiteri runaka, ni iya buri Munyarwanda. Ikintu wagize icyawe ugitangira igihe, amafaranga n’imbaraga. Iyo buri wese akibona nk’icye, gitegurwa neza kurushaho.”
3. Imyumvire y’abatabona impamvu yo gushima Imana – Bamwe bumva ko gushima Imana bikorwa gusa n’ababayeho neza, nyamara buri wese afite impamvu yo gushima. Ati:
“Hari abavuga bati ‘ndacyafite byinshi byo kurwana na byo, sinshobora gushima.’
Ariko gushima ntibiterwa n’uko byose byatunganye. Ahubwo umuntu ashimira ibyo afite, ategereje ko n’ibindi biza, kuko gushimira bituma umuntu abona indi migisha. Na ba babembe 10 Yesu yakijije, umwe gusa yagarutse gushimira, maze Yesu aramubwira ngo ‘Genda umererwe neza.’”
Abategura Rwanda Shima Imana 2025 bavuga ko n’ubwo hari izo mbogamizi, intambwe zimaze guterwa ari nyinshi, kandi biteze ko mu mpera z’iki cyumweru Abanyarwanda bazahurira mu nsengero zabo gushima Imana ku byo yabakoreye ku giti cyabo no ku byo yakoreye Igihugu.
Pastor Mary Kamanzi
Amb. Prof. Charles Murigande
Reverend Isaïe Ndayizeye
Pastor Jimmy Muyango
Bishop Alfred Gatabazi
Abari bahari mu kiganiro n’abanyamakuru ni Amb. Prof. Charles Murigande, Pastor Mary Kamanzi (Umuhuzabikorwa wa PEACE Plan Rwanda), Reverend Isaïe Ndayizeye (Umushumba Mukuru wa ADEPR), Bishop Alfred Gatabazi (Umuyobozi wa Alliance Évangélique n’Itorero Bethanie), na Pastor Jimmy Muyango (Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Peace Plan Rwanda).