Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko nta biribwa bizongera kugemurirwa abarwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko muri CHUK huzujwe igikoni kigezweho cyo gutekeramo ibiribwa bigasimbura ingemu abarwayi bahabwaga.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gufungura icyo gikoni ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025, Iyamuremye Zachée, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante yahamije ko icyo gikoni kigezweho kandi kizatekerwamo ibiribwa bikenerwa n’abarwayi abarwaza, abakozi b’ibitaro n’abandi babasura.
Yahamije ko nta muntu uzongera kwemererwa kuzanira abe barwariye, barwaje cyangwa bakora mu bitaro ibiribwa abikuye hanze. Yavuze ko kandi u Rwanda rwizeye neza ko ibitekerwa muri icyo gikoni byujuje intungamubiri kurusha ibitekerwa mu ngo.
Yagize ati: “Hagendewe ku mbogamizi zisanzwe zihari aho usanga abarwayi baturuka mu bice bya kure bakaza kurwarira mu bitaro bya Kigali n’ahandi, ugasanga bagowe no kubona ibyo kurya kubera n’ababibazanira bari kure, ariko noneho n’abatuye hafi bakabibazanira ugasanga babihagejeje byahoze cyangwa se banabitwaye mu buryo butubahirije amategeko, abarwayi bamwe bakabibika hafi y’ibitanda byabo, ugasanga na bwo byatakaza umwimerere bikaba byabaviramo ibibazo.”
Iyakaremye yavuze ko MINISANTE yaganiriye na Solid Africa, Umuryango nyarwanda, umaze imyaka 15, ugemura ibiribwa mu bitaro bya Leta wibanda ku badafite ubushobozi ukabibahera ubuntu, hafatwa icyemezo ko buri murwayi aho arwariye mu bitaro yajya ahabwa ibiribwa byatekewe aho ku bitaro kandi agahabwa ibiribwa bigendanye n’uburwayi bwe.
Iyakarenye kandi yavuze ko mu kubaka ibikoni bigezweho, batangiriye ku bitaro bitatu bikuru, ibyo ni igikoni cyuzuye muri CHUK, icyenda kuzura mu bitaro bya Nyamata n’icyo ku bitaro bya Remera-Rukoma.
Uwo muyobozi yahamije ko intego u Rwanda rwihaye ari iy’uko iyo gahunda izagera mu Gihugu hose. Ku bijyanye no kubona ibiribwa byatekewe muri icyo gikoni kigezweho muri CHUK, MINISANTE ivuga ko umuntu azajya yishyura hagendewe ku bushobozi bwe, ku kiguzi cy’ibiribwa giciriritse.
Yagize ati: “Nta bindi biribwa byose biva hanze bizongera kwinjira aha mu Bitaro [CHUK], kuko huzuye igikoni kigamije gutekera abarwayi barwariyemo, abarwaza ndetse n’abakozi bakorera mu bitaro n’undi muntu waba uhagiye, kuko hari ahagurirwa ibiribwa (cantine) hashobora kwakira abantu benshi.”
Uretse gukemura ibibazo bya bamwe mu barwayi ba CHUK, MINISANTE ivuga ko abakozi bayo na bo bazahabwa amafunguro meza ahendutse kandi bakuye hafi yabo.
Iyakaremye yavuze ko mu myaka iri hagati y’itatu n’ine u Rwanda rufite intego ko mu bitaro byose ibyo kugemurira abarwayi kwa muganga bizakurwaho bagatekerwa mu bikoni bizaba byahubatswe.
Icyo gikoni kigezweho kuri CHUK cyatashywe ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025 gifite ubushobozi bwo guteka amasahi y’ibiryo 8000 ku munsi, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.Ni igikoni cyubatswe na Solid Africa ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Source: Imvaho Nshya