× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rusizi: Paul Kagame yabwiye abaturage ko bafite inshingano yo kurinda ibyagezweho

Category: Leaders  »  June 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Rusizi: Paul Kagame yabwiye abaturage ko bafite inshingano yo kurinda ibyagezweho

Ubwo yiyamamarizaga i Rusizi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabwiye abaturage b’i Rusizi barenga ibihumbi 200, by’umwihariko ab’urubyiruko, ko bagomba kurinda ibyagezweho birangajwe imbere n’umutekano.

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, ukaba umunsi wa Gatandatu ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bari guhatanira kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bitangiye, kuva ku wa 22 Kamena 2024.

Nk’uko yabitangaje, ubumwe bw’Abanyarwanda buri mu byatumye umutekano nk’uyu ubasha kugerwaho. Mu magambo y’umukandida wa FPR usanzwe ari Perezida wa Repubulika, Paul KAgame, yagize ati: “Ndabashimira cyane kubera ko uwo mutekano muwugiramo uruhare runini, uri mu maboko yacu dufatanyije.”

Yakomeje avuga ko abifuza kuwuhungabanya batabona aho bamenera. Paul KAgame yagize ati: “Ku by’umutekano wacu, nta we ufite aho yawumenera rwose. Abifuza guhungabanya umutekano na bo barabizi ko nta ho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigaje ari ukutwifuriza inabi gusa.

Yavuze ko ugushyira hamwe bagize kuva bahagarika intambara kugaragaza ko nta kindi kintu cyabananira. “Muri Inkotanyi koko. Aho twavuye rero, amateka yacu atarabaye meza, ariko noneho RPF ikazana ubufatanye n’abandi, Abanyarwanda bose, imitwe ya politiki yose tugashyira hamwe, bigaragaza ko nta cyatunanira. Aho tuvuye rero ni kure, aho tujya na ho ni kure, hari byinshi tumaze kugeraho, hari byinshi twifuza kugeraho. Tuzabigeraho nta gushidikanya.”

Nk’urubyiruko rufite ahazaza haruta ah’abageze mu zabukuru, Paul Kagame yabasabye gukoresha imbaraga zikubye kabiri izo abandi bakoresheje, bagaharanira ko ibyagezweho byiyongera aho guhungabana. Yagize ati: “Rubyiruko rero bana bacu, muge musubiza amaso inyuma gato, mumenye ngo aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze ubu, mwebwe mufite inshingano ikuba kabiri yo kugira ngo mukomeze mwubakire ku bimaze kugerwaho mwihuta, ariko munabirinda icyabisenya.”

Paul Kagame natsinda aya matora y’Umukuru w’Igihugu, izaba ibaye inshuro ya kane abikoze, ni ukuvuga mu wa 2003, 2010, 2017 no kuri iyi ya 2024. Amatora azaba ku wa 14 no ku wa 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yakiriwe n’abarenga ibihumbi 200 mu Karere ka Rusizi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.