× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Yasanzwe mu nzu ye yapfuye nyuma y’iminsi 4 yaraburiwe irengero

Category: Amakuru  »  August 2023 »  Ruzindana Jackson

Rubavu: Yasanzwe mu nzu ye yapfuye nyuma y'iminsi 4 yaraburiwe irengero

Hari hashize iminsi igera kuri 4 umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 26 atagaragara. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yabonywe mu nzu yari acumbitsemo mu mudugudu wa Bugoyi, akagari ka Bugoyi, mu murenge wa Gisenyi aho basanze yarapfuye. Bivugwa ko yakoraga akazi ko kwicuruza.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa tatu ubwo umukobwa wari umaze igihe gito ngo acumbikiwe na Nyakwigendera yaje abwira
abaturanyi ko uyu mukobwa bavuga ko yitwa Ngabire yaba yarapfiriye mu nzu mu gihe bo ngo batekerezaga ko yaba ari gushakisha nk’ibisanzwe kuko inzu yabagamo yari ifunze n’ingufuri dore ko ngo abaheruka kumubonaho bamuherukaga kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga uko bamenye iby’urupfu rw’uyu muturanyi bikekwa ko yishwe agasigwa afungiranye yambaye ubusa bagasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo niba
hari uwagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa abihanirwe.

Ati: "Twahengereje muri kariya kadirishya tubona amaguru. Kuko twabonye yiyoroshe ikuvurori hose (blanket)". Akomeza avuga ko RIB yasanze nyakwigendera akenyeyereye igitenge hejuru y’amabere atambaye. Agasaba ko hakorwa iperereza ngo hamenyekane uwagize uruhare mu rupfu rwa nyakigendera.

Undi muturanyi wa nyakwigendera yagize ati: “Ubutabera nibuturenganure ku bwo inshuti yacu tuyihe ubutabera ”.

Umuvandimwe wa nyakwigendera mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru avuga ko yatunguwe n’inkuru y’urupfu rwa murumuna we. Ati: "Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize twari twavuganye tumwifuriza umunsi w’umuganura mwiza atubwira ko nta kibazo yari afite mu buzima cyerekeranye n’uburwayi".

"Naje gutungurwa no kwakira inkuru bambwira ko hari abagizi ba nabi bamusanze aho yabaga bakamukorera ihohoterwa baramwica ariko ibigaragara bamwicicsheje ibintu bimeze nk’ibyuma barangije baramufungirana mu nzu”. Akomeza avuga ko uwamwishe yasize amufungiranye mu nzu, agatwara telephone ye, agatwara n’irangamuntu ye.

Akomeza asaba ko RIB yakora iperereza ku muntu babanaga mu nzu kuko hari ibimeneyetso bitandukanye yagiye yivugira n’umunwa we. Ati: “Ducyeka uwo babanaga mu nzu kuko hari ibimeneyetso bimwe na bimwe yivugiye yemeza ko uwo muntu ashobora kuba yaraguye mu nzu, nsaba ubutabera ko bwamfasha bukabakurikirana nkamenya ikishe umuvandimwe wanjye.”

Kugeza ubu polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba ntacyo iratangaza ku bijyanye n’uru rupfu, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwahamije amakuru y’urupfu rw’uyu muturage bunavuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamuhitanye nk’uko Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge abivuga. Byari ku murongo wa
telephone.

Ati: “Ni byo twiyambaje urwego rw’ubugenza cyaha rurabikurikirana turategereje ibiva mu iperereza kuko ntituramenya icya mwishe”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi mu gihe hagikorwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe. Twabibutsa ko mu mezi ane ashize mu karere ka Rusizi naho habonetse imirambo 2 y’abakobwa yasanze izingiye mu mifuka.

Bababajwe cyane no kumva inkuru y’umukobwa wasanzwe mu nzu yapfuye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.