× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev Pastor Dr. Antoine Rutayisire ntiyemeranya na Papa Faransisiko mu guha umugisha ababana bahuje ibitsina

Category: Pastors  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Rev Pastor Dr. Antoine Rutayisire ntiyemeranya na Papa Faransisiko mu guha umugisha ababana bahuje ibitsina

Reverend Pastor Dr. Antoine Rutayisire yanenze icyemezo cya Papa Francis cyo ku wa 18 Ukuboza 2023, cyo guha umugisha ababana bahuje igitsina bazwi nk’abatinganyi b’abagabo cyangwa ab’abagore, mu buryo busa no kubasezeranya.

Muri iki cyemezo, Papa Francis yatangaje ko ababana bahuje ibitsina na bo aba ari abanyabyaha, ariko ko badakwiriye guhezwa ku migisha n’impuhwe z’Imana, kimwe n’abandi banyabyaha bose.

Gusa yavuze ko mu gihe abatinganyi bifuza kubana bahabwa umugisha bitazajya byitiranywa no guhabwa isakaramentu ry’ishyingirwa, cyane ko uwo muhango utagomba kurangwa n’ikintu icyo ari cyo cyose kijyanye n’ibibera mu bukwe busanzwe urugero nk’imyenda, ibimenyetso bibukorerwamo n’ibindi.

Ibi ni byo Rev Pastor Dr. Antoine Rutayisire yanenze yivuye inyuma, avuga ko kubaha umugisha bingana ndetse ko bifite agaciro kuruta kubasezeranya, cyane ko atazi aho bitandukaniye. Yibazaga aho kuza mu rusengero ugahabwa umugisha bitandukaniye no kuzamo uje gusezerana.

Yagize ati: “Papa yaravuze ngo ntibazabasezeranye ariko ngo bazabahe umugisha. Nibaza ariko ubundi ubitandukanya ute? Hari igihe abantu bakora ibintu ukabona, … ukibaza uti ese umuntu aje agahagarara mu rusengero ukamuha umugisha, bitandukaniye he no kumusezeranya? Nge nibwira ko guha umuntu umugisha bikomeye kuruta kumusezeranya.”

“Kubera ko iyo umuntu akoze igikorwa, iryo jambo “blessing,” guha umugisha, tunarishyize mu mvugo isanzwe, biravuga ngo wabyemeye. The authorities have blessed this action, kuvuga ngo wabihaye umugisha ubwo wabyemeye. None se ubwo wahinduye iki? Ushatse wabasezeanya wavuze ko ugiye kubaha umugisha, kuko nta kintu uba wahinduye.”

Dr. Antoine Rutayisire yakomeje avuga ko kuvuga kuriya ari ugushyira abantu mu cyeregati, kandi ko Bibiliya ivuga iby’inzira yo hagati. Iyo nzira ntiyemewe kuko ugomba kuba hanze
yayo cyangwa ukayibamo, kuba hagati yo hanze no mu nzira ntibishoboka. Avuga ko ibyo Papa yanzuye ari nko kuba ikirumirahabiri, ntafate umwanzuro. Icyakora ngo yarawufashe ni uko aba ajijisha agashaka gufata impu zombi.

Ibi Dr. Antoine Rutayisre yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 29 Mutarama 2024, aho yagisoje yisegura ku bemeranya na Papa, avuga ko atamucira urubanza kuko ari umuntu mukuru kandi wubashywe, ariko ko n’abantu bakuru bashobora kwibeshya. Ibi bintu byo kwanga gufata position bigira ingaruka.

Dr. Antoine Rutayisire ntiyemeranya na Papa

Papa Francis yemereye abatinganyi guhabwa umugisha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.