Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Pastor Ndayizeye Isaïe, ageze mu ikorosi rikomeye cyane, rimusaba kurikata neza; bitabaye ibyo, yakwisanga mu manga ndende, yatezwe n’abiyita abarinzi b’ubwere bw’itorero ariko bagamije kumusenyera, bamugotesheje impande zose biyita intungane kurusha abandi.
Kera habagaho amarushanwa y’imikino ngororamubiri nko gusimbuka no gutera umuhunda n’ingasire, ariko ubu ntikibaho. Icyakora, gusimbuka urukiramende byasabaga imbaraga z’umubiri n’intekerezo kugira ngo urengere igiti cyatambitswe hejuru y’ibindi byashinze.
Benshi bazaga kureba uwo mukino uryoheye ijisho, bakishimira ubuhanga bw’abasore bitoje neza. Ng’ibyo ibitegereje Umuyobozi w’Itorero ADEPR kugira ngo adatsindwa.
Mu mvugo ikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga, twavuga ko “imihanda ya ADEPR yanyereye” – bisobanuye ko basubiye mu gutanga amakuru nk’uko byahoze. Ubu bamwe mu bacuruzi bo kuri social media barabona inyungu, naho abahezanguni babuze ayo bacira n’ayo bamira, bafata Rev Ndayizeye bamugira igitambo.
Bamwe bamwise agapupe, abandi bamushinja ko ari we uzanye antikristo binyuze mu gusengera abagore – ubu yabaye ikizira cyinjiye ahera, bahamya ko itorero ryabo ritagombaga kugira ikizinga.
Iyi myumvire itariyo yaturutse ku nyigisho zidafite kureba kure, zituma abayoboke ba ADEPR bafata abandi nk’abanyabyaha batari “bene wabo” (bene Mana), ndetse bakabagezaho kubahutaza no kubahakana mu birori no mu ivugabutumwa.
Ishyano ryacitse umurizo ubwo Umushumba Mukuru wa ADEPR yatangazaga amavugurura yumvikanyweho n’inzego zibishinzwe. Kuko kuva kera byari byarananiranye, none bamwe mu baristo be bamubonamo nk’uyoboye ubuyobe bwose bw’idini.
Mu nyigisho zimwe na zimwe zirimo ubuyobe bwakabije zagiye zigishwa n’abahezanguni, ubu bafite ipfunwe ryo kubwira abantu ko ibyo babigishije byari ibinyoma. Baratinya ko bazaterwa amabuye, baranzwe n’ubwoba bw’uko ibindi byose bizajya ahabona, kandi barabwiraga abantu ko ari byari ibizira.
Abahezanguni batangiye kurwanya aya mavugurura kuva ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean wayoboye ADEPR inshuro ebyiri, aho umunyamabanga w’itorero yari Pastor Masumbuko Josue, wakomoje kuri ibyo avuye ku buyobozi, nyuma akagirwa Rejiyonari w’Ururembo rwa ADEPR Ruhengeri.
Mu nyigisho yatangaga mu masaha y’ikigoroba (zititabirwaga cyane kubera ko barimo bamurwanya), zitabirwaga n’abaturuka mu yandi matorero, Pastor Masumbuko yavuze ko bakomoreye abarokore ba ADEPR, bemererwa gukora nk’abandi nko kwisiga ubwiza ku bagore, kudefiriza no kwambara amapantalo.
Mu by’ukuri, Rev Ndayizeye Isaïe – izina ni ryo muntu – Imana yamwambitse umwuka w’imbaraga zo gusimbuka urukiramende, akavugurura imikorere mibi yarimo amacakubiri n’ubuyobe byari bimaze imyaka myinshi.
Abahezanguni batemera aya mavugurura n’impinduramatwara, bamufashe nk’uzanye ingwe mu murwa ku manywa y’ihangu. Bagomba kwemera ko bagomba kuva ku izima, bakagera ku kigero cyo kudatsimbarara ku byashaje, dore ko bamwe babiterwa n’uko bakuwe ku meza bakabona ko nta masaziro bagifite.
Imana ihinduranya ibihe, ikomeze ifashe Rev Ndayizeye Isaïe mu masengesho y’iminsi 85 itorero ririmo, abashe gusimbuka urukiramende yatezwe. Ntibyakabaye ko itorero rizakora Yubile y’imyaka 100 rikimeze nk’impinja zitobatoba ibyondo.
Niba koko bamaze imyaka 85 bitegura, muri iyi 15 isigaye nibahinduke neza, bakizwe by’ukuri, bave mu guheza abandi mu nzu y’Imana. Nta mpinduka zishimisha bose, nta mavugurura yishimirwa na bose.