× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RDC: Kiliziya ya Mutagatifu François d’Assise yafunzwe kubera ubujura butasize n’Ukarisitiya

Category: Pastors  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

RDC: Kiliziya ya Mutagatifu François d'Assise yafunzwe kubera ubujura butasize n'Ukarisitiya

Kiliziya ya Mutagatifu François d’Assise yibasiwe n’abajura, Musenyeri Muteba agategeka kuyifunga by’agateganyo

Mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2025, Kiliziya ya Mutagatifu François d’Assise yibasiwe n’abajura bayisahura ibikoresho byose bifashishwa mu Misa. Amakuru dukesha igihe.com avuga ko ibi byemejwe na Musenyeri Jean-Pierre Muteba, aho yagaragaje ko ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gitambo cy’Ukaristiya byatwaye n’abo bajura.

Mu bikoresho byibwe harimo ibikoresho Padiri akoresha asabira umugati na divayi kugira ngo bihinduke umubiri n’amaraso ya Yezu Kirisitu. By’umwihariko, Emmanuel Mumba, intumwa ya Musenyeri, yatangaje ko abajura banamenye Taberinakulo (aho Ukaristiya ibikwa) bagakuramo izari zirimo zose.

Ibyangijwe kandi byibwe birimo umusaraba wo ku alitari, ibitambaro byera byifashishwa mu Misa, ibitabo bitagatifu, ingoma, ndetse na mixer zikoreshwa mu rusengero—muri rusange, “bibye ibintu byose” nk’uko Mumba yabigaragaje.

Mu rwego rwo kwihanganisha Abakristu no kugarura icyubahiro cyari cyarabuze, Musenyeri Muteba yategetse ko iyi paruwasi ifungwa by’agateganyo kugeza igihe hazasomerwa Misa idasanzwe yo gusana ibyahungabanye. Yanahamagariye inzego z’umutekano gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ibi bikorwa byahungabanyije icyubahiro cy’Ingoro y’Imana.

Iki gikorwa cy’ubusahuzi gikomeje kwibazwaho n’Abakirisitu ndetse n’abayobozi ba Kiliziya, cyane ko cyibasiriye n’ahaturirwa igitambo gitagatifu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.