× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amagambo atazibagirana Rev Dr Antoine Rutayisire yavugiye mu materaniro y’Itorero ya Noble Family Church

Category: Pastors  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Amagambo atazibagirana Rev Dr Antoine Rutayisire yavugiye mu materaniro y'Itorero ya Noble Family Church

Mu materaniro y’itorero rya Noble Family Church, Rev Dr Antoine Rutayisire wari wayatumiwemo yavuze amagambo atazibagirana, cyane ko impamvu Apotre Mignonne yamutumiye ari uko amufata nk’umuntu uvuga amagambo agasigara mu mutwe.

Rutayisire yatangiye avuga ko iyo umuntu ari muto mu myaka, umuruta, bitavuze ko aba ari muto mu mavuta, cyangwa mu buryo bw’umwuka. Yagize ati: “Iyo umuntu ari mutoya mu myaka kuri wowe, umuhamagara mu izina, nta bwo kiba ari igitutsi. Nta bwo ari mutoya mu mavuta, ariko ni muto mu myaka.” Aha yerekezaga kuri Apotre Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru w’iri Torero yashinze.

Rev Dr Antoine Rutayisire yatanze inyigisho itazibagirana ku bihereranye no kubaka inzu yo gusengeramo igira iti: “Umutima w’Abubatsi”, atanga ingero nyinshi zatumye abari aho bamwishimira bidasubirwaho, cyane ko yavuze ko abenshi babona agaciro ko kubaka iyo bageze mu byago byo kubona inzu basengeragamo ibabanye ntoya, bagatangira kubyigana no kubira ibyuya.

Yagize ati: “Abakristo iyo batarabyigana, iyo icyokere kitarabica, nta bwo bumva impamvu basabwa kubaka. Kera nkijya i Remera, tugifite za tuwalete z’imyobo, kuko hari muri Kigali Ngali, naravuze nti ntizijyanye n’umujyi, bakavuga bati ‘kompasiyo yazitwubakiye ejo bundi’ (Batumva ko zitagezweho), nyuma y’ibyumweru bibiri baduca amafaranga. Ndababwira nti ntimubona? Nimuhaguruke twubake.

Noneho nagiyeyo bamaze kwagura urusengero, bongeyeho, ariko nkora amasengesho Imana irambwira ngo ‘uru rusengero nta bwo ari rwo’, mbibwira inama n’abo twakoranaga, ndababwira nti uru rusengero ni ruto, barambwira bati ‘ariko utangiye gusuzugura abakubanjirije, usanze tumaze kwagura urusengero none utangiye kurupfobya?’, Imana irambwira ngo ‘byihorere ndaje nkwereke uko bihinduka’.

2013 dufata intego ivuga ngo zanira Yesu undi muntu umwe, ndayigisha rwose nyikoraho n’amasengesho ya 40, abantu barakubita baruzura, bakajya bicara mu madirishya. Nti ntimureba ko hatubanye hato, nti nimuhaguruke twubake. Urusengero rwahise ruza, ibindi bikurikiraho.”

Nyuma yo kuvuga ibi, yongeye kuvuga ijambo ritazibagirana agira ati: “Iyo Imana igiye kuguhindurira amateka, irabanza ikakwangisha ibyo wakundaga. Mwarabibonye? Iyo Imana igiye kuguhindurira amateka, irabanza ikakwangisha ibyo wakundaga.

Aha hantu abantu barahakundaga, ariko nyuma bagahora bavuga ngo ni ukuri hariya hantu na parking, hariya hantu n’icyokere, ugahita umenya ko Imana yatanze ikimenyetso cyo kujya ahandi.”

Yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya kugira ngo atihimbaza, ahera ku yo muri 2 Samweli 7:10, asoreza ku yo muri Yosuwa 1:3. -2 Samweli 7:10 “Kandi nzatoraniriza ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature, habe ahabo bwite, batazimuka ukundi.”

 Yosuwa 1:3 “Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose.”
Yunganiya aya magambo agira ati: “Ubwo rero Imana niyobora intambwe zanyu, mukabona ahantu, mukahakandagira, muzamenye ko ari ahanyu.”

Yaburiye abantu babeshya abandi mu kwiyemeza amafaranga yo kubaka urusengero, bakavuga menshi ngo barashaka gushishikariza n’abandi gutanga menshi, ariko igihe cyo kuyatanga bagatanga make, aho kubikorana umutima ukunze. Yabagereranyije na Ananiya na Safira bavugwa muri Bibiliya, babeshye ko batanze amafaranga menshi, Imana ikabarimbura ku bwo kubeshya.

Yifurije Abakristo bo mu Itorero Family Noble Church kuzatanga amafaranga bakuye ku mutima, mu gihe bazaba bagiye kubaka urusengero rushya rubahagije. Yavuze kuri abo bantu bagira bati: “Hari abantu bashinzwe gutera abandi umwete, ugatanga menshi kugira ngo abantu batange menshi.”

Yasoje ababwira ati: “Sinkeneye abanyabinyoma batera abandi umwete. Niba wiyemeje amafaranga, ubahiriza isezerano.”

Rev Dr Rutayisire yari yatumiwe mu materaniro y’Itorero Noble Family Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.