× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasiteri yasabye abayoboke be b’abagabo kwisiramuza mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa SIDA

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Pasiteri yasabye abayoboke be b'abagabo kwisiramuza mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa SIDA

Mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’abandura SIDA, hari umupasiteri wasabye abayoboke b’abagabo mu itorero ayobora kwisiramuza, nk’uko byavuzwe mu Nama Nyunguranabitekerezo Ngarukamwaka.

Iyi Nama Nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 21 Gicurasi 2024. Yari yahuje abayobozi b’amadini n’abamatorero, abayobozi b’inzego z’abikorera ndetse n’iza Leta, igamije kurwanya no gukumira inda ziterwa abangavu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina na virusi itera SIDA, ikaba yabaga ku nshuro ya kabiri.

Rafiki uhagarariye umuryango Happy Family in Rwanda Organization ari na wo utegura iyi nama yagize ati: “Turi hano ngo dufatanye gushaka umuti n’ibisubizo birambye ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu, ihohoterwa ndetse na SIDA, by’umwihariko mu rubyiruko.”

Yavuze ku mpamvu kuri iyi nshuro batumiye abayobozi b’amadini n’abamatorero mu gihe ku nshuro ya mbere batari batumiwe agira ati: “Abayobozi b’amadini ni umuryango mugari, bafite abayoboke benshi. Muri abo bayoboke harimo urubyiruko, harimo ababyeyi, yewe n’abo bayobozi tuba tuvuga babarizwa mu madini. Twasanze ibikorwa dukora by’ubukangurambaga n’ibindi bitagenda neza kurusha uko twabiha abayobozi b’amadini babegera.”

Yagarutse ku byo umuryango wabo usaba abanyamadini n’amatorero agira ati: “Abanyamadini tubasaba ibi: tubasaba kwegera urubyiruko, bakabigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ku buryo n’uwagwa mu gishuko yaba afite uko yirinda gusama no kwandura SIDA, nubwo abanyamadini banga kubivugaho.”

Yakomeje agira ati: “Abanyamadini baca uwatwaye inda kandi bataramwigishije. Biteza ikibazo, bikamutera ikimwaro, bikamwica mu mutwe, bikamwicira ahazaza. Mutangire kurera wa muntu mu buryo bw’imitekerereze.”

Bamwe mu bitabiriye iyi Nama bagaragaje ingamba bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero yabo bafashe mu rwego rwo gufasha abayoboke babo kurushaho kurwanya virusi itera SIDA, ndetse umwe muri bo avuga ko pasiteri wabo yasabye abagabo kwisiramuza. Yagize ati: “Pasiteri wacu ategeka kwisiramuza, aravuga ati ‘umuntu uzagirana n’umugabo ikibazo cyo kutisiramuza azaze ambwire.’”

Umushumba w’Itorero rya Gilugali DR. Gahungu yagize ati: “Mu rwego rw’amadini twatanze, urugero twipimisha kugira ngo n’abandi barebereho.” Ibi yabivuze mu rwego rwo kugaragaza inagamba abayobozi b’itorero bafashe kugira ngo bakumire SIDA.” Yakomeje agira ati: “Tuba twifuza gufatira ingamba hamwe ngo dukumire inda zitateganyijwe, n’ubwiyongere mu kwandura SIDA.”

Mu Itorero rya Gilugali, buri wa Gatanu urubyiruko rurahura rukaganira, rukiga ku gukumira inda zitateganyijwe. DR Gahungu yagize ati: “Kwirinda biruta kwivuza. Ubuzima bw’umuntu bugizwe n’ibintu bitatu, hari umubiri, hari umutima hakaba n’umwuka. Nta kuntu twasiga umubiri, kuko nubwo twazajya mu ijuru ariko turi mu isi.”

Umwe mu bayobozi bo mu rwego rwa Leta witabiriye iyi Nama na we yagize ati: “Hari amatorero abona ko ibi bintu ari ibizira, bitavugwa, ariko aho u Rwanda rugeze, amatorero n’amadini menshi nk’uko baduhaye ingero, nka Gilugali irabitweretse hariya. Buriya n’iyo ugiye kureba uhera mu rugo iwawe, ukaba ufite abana batanu b’abahungu barasiramuwe, uba warakoze akazi kandi uri umunyedini. Ubwo se kuki utabibwira abandi kandi warahereye iwawe.”

Nubwo umupasiteri wategetse abagize itorero kwisiramuza atavuzwe izina cyangwa ngo havugwe itorero iryo ari ryo, muri videwo yanyujijwe ku rubuga rwa YouTube, ku muyoboro wa Mama Urwagasabo Tv, ibivugwamo bigaragaza ko Itorero Gilugali rikorera i Nyamirambo muri Paruwasi ya Gatare rishobora kuba ari ryo ryahawe aya mabwiriza, kuko abashumba baryo nka DR Gahungu bagarukaga ku mumaro wabyo urimo nko kuba birinda ubwandu bwa SIDA ku kigero cya 60%, kandi bakaba bakangurira abarigize kuruhaho kwirinda SIDA.”

Mukiza Joas, Umupasiteri muri Angilikani, Paruwasi ya Ndera na we ari mu bitabiriye iyi Nama. Yagize ati: “Abayoboke mbere yuko baba abayoboke b’idini ni Abanyarwanda, ubwo rero ikibazo kiri mu Rwanda kijyanye na SIDA, ubu kiri mu Banyarwanda b’inzego zose, baba bari mu madini cyangwa batari mu madini. Amadini n’amatorrero yigisha iyobokamana, ariko hari bamwe batabasha kubivuga bitewe n’imyizerere yabo, ariko hari n’abandi babikora. Hari abandi babyigisha.”

Nk’uko byavuzwe muri iyi Nama, abayobozi b’amadini cyangwa ab’amatorero bakomeza kubwira abayoboke babo ibyo kwirinda ubusambanyi, bakirengagiza ko no gucikwa umuntu akaba yasambana bibaho. Ibi bituma badatanga inyigisho z’uko abayoboke babo bakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe, cyangwa bakagabanya ibyago byo kwandura SIDA bisiramuza.

Mukiza Joas yakomeje agira ati: “Kuko uko turemwe (ku bwo kuba hari abacikwa), twagombye gutanga ubutumwa bwuzuye, kuko umuntu agizwe n’umubiri na Roho n’ubugingo, rero abatabyigisha, rimwe na rimwe bijyana n’ubushobozi umuntu abifitemo, ariko habaho no kwirengagiza. Nge ndabyigisha, ariko hari abandi bumva ko bitavugwa.”
Aba baba bumva ko kuvuga ibyo kwirinda bisiramuza cyangwa bagakoresha agakingirizo byaba ari ugushyigikira ubusambanyi.

DR Gahungu

Abitabiriye Inama

Rafiki

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.