Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepisikopi na Cardinal Antoine Kambanda, atorewe kuyobora Diyosezi ya Butare yasimbuyeho Musenyeri Filipo Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024 uyobowe na Cardinal Antoine Kambanda. Yari akikijwe na Musenyeri Filipo Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi Bepisikopi bari baje kwifatanya na Diyosezi ya Butare.
Watangijwe n’ umutambagiro w’Abapadiri n’Abepisikopi wakurikiwe n’ibindi bikorwa birimo Igitambo cya Misa yasomwe na Cardinal Antoine Kambanda ari kumwe n’Abepisikopi batandukanye. Iyo misa ni yo yatangiyemo Ubwepisikopi. Kambanda yagize ati: “Dushimiye Imana yo yemeye gutora Musenyeri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.
Kambanda yamuhaye impanuro zikomeye agira ati: “Ubwepiskopi si icyubahiro ahubwo ni umurimo umuntu aba agomba gukora. Umwepiskopi agomba kuzirikana kuba ingirakamaro. Uge wihatira kuronkera ingabire za bose, urabe umuyobozi n’Umushumba w’indahinyuka, uge wibuka iteka urugero rwa Yezu Umushumba mwiza, we umenya intama ze kandi na zo zikamumenya. Abo Imana igushinze bose uzabakunde urukundo rwa kibyeyi."
Umunyamabanga w’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yasomeye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira ubutumwa bwa Papa Francis bugira buti: “Urasabwa kuba umushumba mwiza mu mvugo no mu ngiro, wubaha, ukaba umwizerwa kandi ukakira bose, bityo Abakiristu ba Diyosezi uragijwe bazakubonemo isoko y’ishusho ya Kristu.”
Abari bitabiriye barimo Abakristu Gatolika benshi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude. Mu ijambo rye yavuze ko Kiliziya Gatolika ari umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’Abanyarwanda binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Padiri Ntagungira wahawe Ubwepiskopi yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Isoko: KM (Kinyamateka)