Nyuma y’imyaka 9 atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, Prosper Nkomezi, umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, yateguye Gala Dinner yihariye izabera mu mujyi wa Kigali ku wa 24 Ukwakira 2025, aho azanamurika album ye nshya yise "Warandamiye".
Ni ibirori biteganyijwe kubera kuri Ubumwe Grande Hotel, guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (5:30PM), bikazitabirwa gusa n’abatumiwe byihariye (invitation only). Paradise yamenye ko ibi birori biri ku rwego rwa VIP bikaba bizitabirwa n’abantu batarenga 100.
Album nshya ya Prosper Nkomezi, "Warandamiye", izaba ibaye iya kane mu rugendo rwe rw’umuziki wibanda ku kuramya no guhimbaza Imana. Ije ikurikira izindi nka Sinzahwema, Nzakingura, na Nyigisha.
Mu gutegura iyi Gala Dinner, Prosper yateguye umugoroba uzahuza ibintu bitatu by’ingenzi mu rugendo rwe: Indirimbo nshya zizaba zicuranzwe bwa mbere mu ruhame, ibitekerezo byimbitse by’ubutumwa buri mu ndirimbo ze no kwishimira intambwe amaze kugeraho n’abamuteye ingabo mu bitugu.
Nk’uko byemezwa n’afishe y’iki gikorwa, ni ijoro ryihariye rizaba ririmo indirimbo z’umwimerere, no kwiyegereza Imana binyuze mu bihangano bishya, byatekerejweho igihe kinini, byanditswe byitondewe, ndetse bigatunganywa mu rwego rwo hejuru.
Album Warandamiye ifite ubutumwa buhamye: guhamya ko Imana idahwema gukurikira ijambo ryayo kugeza risohoje icyo yarivuzeho. Ni indirimbo zubakiye ku byo Prosper yita “amasezerano atavuguruzwa y’Imana ku buzima bw’umuntu”.
Nk’uko yabivuze mu butumwa yasangijwe abafana be, Gala Dinner izaba ari “ijoro ritazibagirana”.